Impunzi z’Abanyarwanda n’abazihagarariye kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko zijya kwishinganisha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mpungenge ngo zifite zo gushimutwa n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Itsinda ry’izi mpunzi zitegerejwe muri iyi nteko ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Ugushyingo, ku isaha ya saa tanu z’amanywa, aho zigomba kubonana n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko Wungirije, Jacob Oulanyah.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko muri izi mpunzi harimo abapfakazi babiri; umwe wo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro, n’undi wo mu Nkambi ya Kyakamu Karere ka Kyegegwa, bavuga ko abagabo babo biciwe mu Rwanda.
Mu kwezi gushize nibwo abapolisi bane ba Uganda bari kumwe n’Umunyarwanda, bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Igipolisi cya Uganda ariko cyo gihakana kunyuranya n’amategeko kivuga ko byakozwe hakurikijwe amasezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abacitse ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


