Akarere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba n’aka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ni two twari dutahiwe kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye.
Abaturage b’utu turere twombi batangarije BWIZA ko banyuzwe n’imvugo ye, biteguye kumutora ku wa 15 Nyakanga nk’uko yabibasabye.
Mu karere ka Bugesera, Habineza, abaturage bamusanganije bimwe mu bibabangamiye, birimo umuhanda mubi Nyamata- Juru kuri ubu wabaye nk’intabire, ivumbi ryinshi ribasanga mu nzu rikababera impamvu y’indwara zinyuranye zirimo ibicurane, izituruka ku mwanda n’izindi.
Hari kandi ibura ry’amazi meza na ryo risa n’iryaburiwe umuti cyangwa urukingo, bakaba bafite impungenge ko na ryo ryabaviramo indwara nyinshi zituruka ku mwanda, kimwe no kuba nta mashanyarazi ahagije ari mu murenge wa Juru uyu mukandida yiyamamarijemo.
Babwiye Habineza ko bamutegerejeho ibisubizo bishimishije igihe yaba ageze mu Rugwiro.
Ibi byose yabisubije, yongeraho n’ibyo batamusabye, kuko nk’uko yabigarutseho aka karere akazi neza n’ibibazo byako by’umwihariko akaba abisobanukiwe, cyane iby’amagare ahenda, aha akaba yabijeje uruganda ruyakora.
Ati: “Ikibazo cy’umuhanda mubi mufite cyangezeho kandi nanjye nakibonye kuko ari wo nanyuzemo nza. Urimo ivumbi ryinshi cyane. Dufite gahunda yo gushyiramo imihanda myinshi kaburimbo mu gihugu cyose n’uyu wanyu urimo”.
Yakomeje agira ati: “Itazajyamo kaburimbo na yo izakorwa neza, abantu bajye bagenda mu mihanda myiza, ikoze neza”.
Ku bijyanye n’amagare ho yagize ati: “Kugira ngo mugure amagare bitabahenze, tuzashyiraho uruganda ruyakora hano mu gihugu, ibyo kuyagura hanze bizacike. Tuzanubaka imihanda ituma amagare atagenda abisikana n’imodoka kugira ngo twirinde impanuka, bifashe n’abagore n’abakobwa bayatwara kugenda neza mu muhanda nta mpungenge”.
Ku mazi meza ho yavuze ko iki ari ikibazo yasanze henshi mu turere amaze kugeramo, akaba afite gahunda yo kuzayakwirakwiza mu gihugu, aho buri muturage azaba afite uburenganzira ku majerikani 5 y’amazi ku buntu, ikibazo cy’amazi meza akazakigira amateka.
Mu karere ka Kicukiro Dr. Frank Habineza yabwiye abaturage ba santere y’ubucuruzi ya Gahanga yahuye na bo ko nk’agace k’ubucuruzi azi ko umusoro wa TVA uri mu bibabangamiye, avuga ko nibamutora akazawukura kuri 18% akawugeza kuri 14%.
Yanavuze ko kugira ngo imirimo yabo y’ubucuruzi irusheho gutera imbere, azagabanya inyungu z’inguzanyo ku mabanki, ikava kuri 20% ikagera kuri 12%.
Yanababwiye ibindi azabakorera nk’uko banabivuze ahandi yageze, birimo ko uwatanze mituweli azajya afata imiti mu mafarumasi yigenga nta nkomyi, amavuriro akazajya aha abayagana barwaye imiti myiza, serivisi z’ubuvuzi zikazarushaho gutera imbere, kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, n’ibindi.
Ibyo byose avuga ko bizagerwaho nibamugirira icyizere bakamutora kimwe n’abadepite b’ishyaka rye, ku wa 15 Nyakanga.
Abaturage baganiriye n’iki gitangazamakuru nyuma yo kumva imigabo n’imigambi bye, bavuze ko banyuzwe n’imvugo ye.
Nsengiyumva Pacifique wo mu murenge wa Juru ati: “Turanyuzwe rwose. Ibyo dukeneye byose yabivuzeho, atwizeza kuzabiduha. Hano adukoreye uyu muhanda, akaduha amazi meza, n’urwo ruganda rukora amagare akarutugezaho, yaba adukijije rwose.”
Murekatete Béatrice wo mu karere ka Kicukiro we yagize ati: “Twamwumvise, yatwemeje. Ikibazo cy’umusoro wa TVA n’inyungu z’umurengera ku mabanki n’ibindi bigo by’imari ziratuzonze rwose. Tuzamutora azadukemurire ibyo bibazo. Turamwizeye kuko amaze kutubwira ko atabeshya,azabiduha,nta kabuza.”
Biteganijwe ko umunsi wa 16 wo kwiyamamaza kwe azaba ari mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo ari na ko azaherukiramo kwiyamamariza kwe muri iyi ntara.


