Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abagize uruhare mu gutwara sima mu mbangukiragutabara igenewe gutwara abarwayi bamaze kubihanirwa.
Minisitiri w’Ubuzima yabigarutseho nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko ari iy’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima.
Ni ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bibaza uko ingobyi y’abarwayi yahindutse “Howo”.
Minisitiri Dr Nsanzimana Sabin mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Minisiteri ayoboye yamaze kumenya ikibazo cy’iriya mbangukiragutabara, ndetse ko n’abayitwayemo sima bamaze guhanwa.
Ati: “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”
Usibye kuba iriya Ambulance yaratwawemo sima, amakuru agera kuri BWIZA ahamya ko hari n’abandi bashoferi b’izi modoka hirya no hino mu gihugu rimwe na rimwe bazitwaramo abagenzi basanzwe bakishyurwa amafaranga.
Minisitiri w’Ubuzima yashimangiye ko “kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe”, ashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru.
Yunzemo ko undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912 agatanga amakuru.


