Ababyeyi barasabwa kuzindura abana babo muri iki gihe cy’ibizamini

MINEDUC , ivuga ko muri iki gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta , ababyeyi babo bakwiye kujya babafasha kwizindura kugirango bagere aho bakorera ibizamini kare.

Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza ejo hashize, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo.

Yasabye ababyeyi kandi kujya bazindura abana bakanabafasha kugera ku bigo bakoreraho ibizamini badakererewe.

Twagirayezu yabivugiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Groupe Scolaire Gisozi mu Karere ka Gasabo aho ibi bizamini byatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Twagirayezu yagize ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana bakabaha umwanya wo gusubiramo amasomo yabo kandi bakabafasha kugira ngo bakore neza. Abanyeshuri nabo bagomba kutarangara bakiyibutsa ibyo bize”.

Kuri iyi nshuro, abanyeshuri bose bazakora ibizamini birangiza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *