diddy-legal

Abacamanza bananiwe kwemeza P Diddy icyaha

Abacamanza mu rubanza rwa Sean “Diddy” Combs baracyakomeje kujya impaka nyuma yo gutangaza ko bananiwe kumvikana ku cyaha gikomeye cy’urusobe rw’ibyaha, gishobora gutuma afungwa burundu.

I New York, urukiko rukuru rwabwiwe ko inteko y’abacamanza 12 yageze ku myanzuro kuri bine mu byaha bitanu Diddy akurikiranyweho, ariko bananirwa kumvikana ku cya gatanu, aricyo gikomeye kurusha ibindi. Uwo mwanzuro w’agateganyo wamenyeshejwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Sean Combs, w’imyaka 55, yahakanye ibyaha byose birimo gucuruza abantu ku bw’imibonano mpuzabitsina, gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi n’icyaha gikomeye cy’urusobe rw’ibyaha.

Urubanza rumaze amezi abiri, rwasomewemo ubuhamya bw’abantu 34 barimo abakobwa bakundanaga na Diddy, abakozi be ba kera, abahungu bakoraga uburaya n’abakozi b’inzego z’umutekano.

Umucamanza Arun Subramanian yasabye abacamanza gukomeza kugerageza kugera ku mwanzuro uhuriweho na bose. Abashinjacyaha basabye ko hakoreshwa “Allen charge” – amabwiriza yihariye asaba abacamanza kutava ku meza batageze ku mwanzuro umwe.

Icyaha gikomeye cy’urusobe rw’ibyaha gisaba ko hagaragazwa ko habayeho ihuriro ry’abantu nibura babiri bateguye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibuze bibiri mu gihe kirekire. Abashinjacyaha bavuga ko icyo cyaha ari cyo cyari kigoye cyane.

Diddy, wamenyekanye kandi nka Puff Daddy, P Diddy, Love na Brother Love, asanzwe ari umuhanzi, umushoramari, akaba yaranagize uruhare rukomeye muri muzika  n’imyambaro.

Urubanza ruracyakomeje kuri uyu wa Gatatu, bishoboka ko rushobora no gukomeza ku wa Kane n’ubwo bisanzwe ari umunsi w’ikiruhuko mu rukiko kubera umunsi mukuru wa 4 Nyakanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *