Abacuruza MoMo bashinja MTN kubambura, ubajije ikamufungira ‘sim card’

Hari abatanga serivisi ya ‘Mobile Money’ bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ikigo cy’itumanaho cya MTN kimaze igihe kibambura amafaranga ya komisiyo bagenerwa ku kwezi, ubajije ikibazo cye akaba afungirwa umurongo (sim card).

Nk’uko tubikesha RadioTV10, aba bakozi batanga serivisi yo kubika, kohereza no kubikura amafaranga, bavuga ko bamaze kwamburwa na MTN inshuro zirenze imwe.

Umwe yabwiye iki gitangazamakuru ati “Nkanjye ku giti cyanjye ndibaza ikintu rero naba nazize. Ubu ni ubwa kabiri, sim card ya mbere bayikuyeho ntibampembye, bari kumpemba 512,000.”

Uwa kabiri yagize ati: “Ukwezi kwa Cyenda nari guhembwa agera ku 300,000 n’imisago, ayo sinayabonye. Nagiye kubibaza Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN, maze sim card yanjye bayikura ku murongo. Ubu uku kwezi kwa Mbere nari nakoreye agera ku 270,000. Abandi baraye bahembwe, njye nta n’igiceri nabonye.”

Undi mukozi wagaragaje iki kibazo, avuga ko afite abana babiri, akibaza icyo abatungisha mu gihe MTN itamuhemba amafaranga y’u Rwanda arenga 400,000 avuga ko imurimo. Ati: “Ubu ndabatungisha iki ko atari ubwa mbere MTN inyambura? […] Kandi ikibazo dufite iyo ukomeje kukibaza bahita basiba sim card yawe.”

Mpyisi Teta ushinzwe itumanaho muri MTN, ishami ry’u Rwanda, yabwiye iki gitangazamakuru ko nta bakozi batanga iyi serivisi iki kigo cyambuye no kuba gikura ‘sim cards’ zabo ku murongo, ngo keretse iyo bakoze uburiganya.

Yagize ati: “Ibyo bavuga ntibishoboka kuko iyo twahembye, aba ajenti bose bayabonera rimwe. Ibyo rero kereka niba harabayeho ko sim cards zabo zikorerwaho ibitemewe.”

Uyu mukozi wa MTN yavuze ko iki kigo kigiye gukurikirana iki kibazo cyifashishije nimero zabo kugira ngo kimenye aho cyaturutse.

Iki kibazo kimenyekanye mu gihe hari bamwe mu bacuruzi bishyurirwa ku buryo bwa MoMo Pay, bashinja iki kigo kubafungira ‘sim card’ bakabura uburyo babikuza amafaranga abafasha gukomeza ubucuruzi bwabo. Aha ni ho bamwe bahagarika akazi, bagakora ingendo ndende bagana ku byicaro by’iki kigo bajya kubaza aho byapfiriye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *