Abacuruzi bo muri Uganda bagaragaje ko bishimiye Leta y’u Rwanda nyuma y’aho ikuyeho inzitizi zatumaga abaruturukamo batoroherwa no kwambuka imipaka, bajya i Kabale, Kisoro n’ahandi.
Imipaka y’u Rwanda na Uganda yafunguwe muri Werurwe 2022 gusa abacuruzi bo muri iki gihugu cy’abaturanyi bari bakigaragaza ko ibikorwa byabo bitagenda neza kubera ko abaturuka i Kigali bari basanzwe ari abakiriya babo b’imena batoroherwa no kujya kubahahira.
Mu nzitizi bavuga harimo kuba uwashakaga kujya muri Uganda yasabwaga kubanza kwipimisha icyorezo cya Covid-19, ubusanzwe bibasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi ku mupaka wa Katuna/Gatuna, Franko Korinako, yatangarije The East African ko ubucuruzi buri kugenda neza cyane nyuma y’aho u Rwanda rukuyeho izi nzitizi mu byumweru bibiri bishize.
Yagize ati: “Twishimiye Leta y’u Rwanda kuba yarakuyeho inzitizi ku ngendo. Hashize hafi ibyumweru bibiri igipimo cya Covid-19 cya PCR gikuweho, bikaba byarahaye Abanyarwanda basanzwe amahirwe yo kwambuka umupaka, bagacuruza cyangwa bagakora ibijyanye n’umubano aho abo mu miryango yabo bari.”
Erasmus Sanyu uri mu bayobozi bumupaka wa Cyanika muri Uganda, yatangaje ko ikurwaho ry’izi nzitizi ritazazamura ubucuruzi gusa, ahubwo rizazamura n’umubano w’abatuye mu bihugu byombi.
Ati: “Kuzahuka k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda ntabwo rizazamura ubukungu gusa, ahubwo rizanakomeza umubano w’abantu wari warahagaze.”
Muri Gashyantare 2023, abacuruzi bo muri Uganda banagaragaje ko basabwa ibyemezo bibemerera kwinjiza ibicuruzwa biribwa nk’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi. Ngo byari byaratumye bayoboka andi masoko nk’iryo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ibi bibazo byose byaherewe umurongo mu nama y’ubucuruzi yahuje abagize komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, yabereye i Kigali muri Werurwe 2023.


