Abadage bazindukiye mu matora yo gushaka uzasimbura Merkel umaze imyaka 16 ku butegetsi

Kuri iki cyumweru, itariki 26 Nzeri 2021, mu gihugu cy’u Budage baramukiye mu matora yitabiriwe na miliyoni mirongo z’Abadage bagiye guhitamo Chancellier mushya uzasimbura Angela Merkel umaze imyaka 16 ku buyobozi.

Aya matora ni aya mbere kuva u Budage bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba byakongera kwiyunga mu 1990, Angela Merkel atazaba arimo nk’umukandida.
Perezida w’u Budage (wo ku izina gusa kuko ububasha buba bufitwe na Chancellier), Frank-Walter Steinmeier, yasabye abaturage gutora no kumvikanisha amajwi yabo.

Mu nyandiko ye yatambutse ku rubuga rwa interineti Bild am Sonntag, Perezida Steinmeier yagize ati: “Igihugu cyacu kigiye mu nzibacyuho ya politiki. Reka dutorere hamwe demokarasi ikomeye n’ejo hazaza heza.”

Abakurikiranira hafi politiki y’u Budage bavuga ko ishyaka Social Democratis (SPD) rifite amahirwe kurusha Christian Democratic Union (CDU) rya Angela Merkel na Bavarian Christian Social Union (CSU), ari yo mpamvu aya matora agaragaramo guhangana kwa nyako ugererenyije n’amatora aheruka.

Thorsten Benner, umuyobozi w’ikigo gishinzwe politiki rusange ku isi gikorera i Berlin, yagize ati: “Kuva mu 2005, twari tuzi ko Christian Democrats izarangiza ari ishyaka rikomeye kandi ko nta wundi muntu washobora cyangwa wifuza gushyiraho guverinoma ibarwanya.”

Ubushakashatsi bubiri bwa nyuma ku kuntu amatora ashobora kuzagenda bwashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu bwagaragaje ko SPD iri imbere y’ihuriro CDU-CSU ku majwi 26 kuri 25 na 25 kuri 22.

Angela Merkel yari ku butegetsi kuva mu 2005. Yabaye Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 2002 kugeza 2005 ndetse anaba umuyobozi w’ishyaka rya gikirisitu riharanira demokarasi (CDU) kuva mu 2000 kugeza 2018.

Merkel niwe mugore wa mbere wabaye Chancellier w’u Budage kandi kugeza ubu afatwa nk’umugore wa mbere ufite ububasha kurusha abandi ku Isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *