Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2021 yatangaje ko abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ari abarozi.
Yabitangarije mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye n’abashinzwe umutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yahaye abasirikare izi nshingano kugira ngo bamufashe gushakira ibisubizo birambye abaturage bo muri izi ntara bamaze igihe kirekire mu marira n’ububabare baterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Nyuma y’aho, ngo hari abatangiye kunenga aba basirikare, batangaza ko bigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro, banabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Aba ngaba yise abarozi, yavuze ko ari bo batangazaga raporo zivuga ku bwicanyi bukorerwa muri izi ntara.
Ati: “Ese muzi ko abanditse ku bwicanyi bukorerwa muri iki gice cy’igihugu, batanga imibare itandukanye, ari bo barozi banenga icyemezo nafashe cyo gushyiraho aba ba Guverineri b’abasirikare?”
Perezida Tshisekedi yavuze ko aba bantu na kera hose bari basanzwe bishimira ko amaraso y’abaturage ahora ameneka. Ati: “Basanzwe bishimira kubona amaraso atemba mu burasirazuba. Ba Guverineri b’abasirikare ni abana b’igihugu, bazagikorera. Ntabwo tuzarangazwa n’ibishuko by’aba barozi bishimira kubona amaraso ameneka hano. Ndabasezeranya kugarura amahoro muri iki gihugu.”
Tariki ya 30 Mata, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Kivu y’Amahyaruguru na Ituri zizajya mu bihe bidasanzwe guhera tariki ya 6 Gicurasi 2021, guhera ubwo zikayoborwa n’abasirikare bifatanyije n’abapolisi.
Byitezwe ko muri ibi bihe bizamara iminsi 30, ikibazo cy’umutekano muke muri izi ntara kizaba kimaze kubonerwa igisubizo kirambye. Mu gihe kizaba kitaraboneka, byitewe ko iminsi y’ibi bihe iziyongera, ubuyobozi bwa gisirikare na bwo bukagumaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


