Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongerewe indi manda nyuma y’uko ngo umutekano ukomeje kuba mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni icyemezo cyafashweho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko aba badepite bo muri utu duce batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda.
Urukiko ruvuga ko bazakomeza inshingano kugeza ubwo umutekano uzaba ugarutse mu duce ubu turimo intambara.
Ni mu gihe bamwe mu banyapolitike n’abaturage bagaye iki cyemezo bavuga ko kidafite ishingiro kuko ngo ari uguha urwaho umutwe wa M23 bityo ikazabona uko ikomeza kurwana yisanzuye.
Itangazo riherutse gusohorwa na CENI mu minsi ishize ryavugaga ko ko amatora azakorwa mu kwezi kwa 10 ariko icyo cyemezo nticyavugwaho rumwe n’abadepite, aho bamwe bari bashyigikiye ko CENI itegura amatora, ariko abandi bakabyanga.
Hari abasabaga leta iyobowe na Perezida Tshisekedi kureka abatowe muri 2018 bagakomeza imirimo yabo cyo kimwe n’abandi badepite batowe mu matora yo ku wa 20 ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize.


