Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yasabiye ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo kwirukanwa mu Muryango wa EAC kubera ko bimaze imyaka byaranze gutanga umusanzu wabyo.
Mu nama y’Inteko Rusange yabaye tariki ya 29 Kamena 2020, abadepite bagize iyi Nteko bagaragaje ikibazo cyo kuba mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’amikoro make cyanatumye abakozi b’iyi Nteko bamaze amezi atatu batabona umushahara n’uduhimbazamusyi bagenerwa.
Depite Abdikader Aden uyoboye iyi Nteko yavuze ko iki kibazo giterwa no kuba hari ibihugu nk’u Burundi na Sudani y’Epfo byanze gutanga umusanzu wabyo. Hakaba n’ibigifite ibirarane ku yo byagombaga gutanga muri uyu mwaka urangiye.
Abagize iyi nteko basabye ibihugu bitari byarangiza kwishyura umusanzu wabyo kwihutira kuwutanga ndetse bikanatanga uw’ingengo y’imari ya 2020/2021 watangiye kubarwa uhereye ku itariki ya 1 Nyakanga, naho ibimaze imyaka byaranze kwishyura bigafatirwa ibihano bikomeye.
Abadepite kandi bavuze ko biteye isoni kuba ibihugu nk’u Burundi na Sudani y’Epfo byagaragaje kwinangira, ntibitange imisanzu yabyo mu muryango ariko kugeza ubu bikaba bidafatirwa ibihano cyangwa ngo byirukanwe mu muryango nk’uko ingingo y’143 n’iy’146 mu itegeko rishyiraho umuryango wa EAC zibiteganya.
Izi ngingo zivuga ko mu gihe igihugu kinyamuryango kinaniwe kubahiriza ibyo gisabwa birimo no kwishyura umusanzu wacyo wa buri mwaka, gifatirwa ibihano cyangwa kikamburwa ubunyamuryango.
Mu bihugu bitandatu bigize EAC, buri gihugu kiba gisabwa kwishyura umusanzu w’amafaranga agera kuri miliyoni 8$ ku mwaka. Kugeza muri Kamena 2020, u Burundi bwari bufite umwenda ungana na miliyoni 15$ zihwanye n’imyaka ibiri, naho Sudani y’Epfo yinjiye muri uyu muryango mu 2016, ikaba irimo ideni rya miliyoni zigera kuri 27.8$.
Ibindi bihugu ikinyamakuru ‘The East African’ gitangaza ko bifite ayo byasigayemo y’uyu mwaka ushize ni Uganda yasigayemo miliyoni 1.6$, u Rwanda miliyoni 2.7$ na Tanzania yasigayemo miliyoni 4.2$, ni mu gihe Kenya ari cyo gihugu cyonyine cyarangije kwishyura amafaranga yose gisabwa.
Biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma w’ibihano bizafatirwa ibi bihugu bibiri uzafatwa n’inama y’abakuru b’ibihugu igihe izaba yateranye.
Mu gihe Sudani y’Epfo yafatirwa ibihano byaba bikurikiye ibyo iherutse gufatirwa n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) na bwo izira kutishyura umusanzu wayo, ikaba yarahanishijwe kutazongera kugaragara mu nama zose z’ibihugu bigize uyu muryango.


