IMG-20250124-WA0015

Abadepite babajije Meya Dusengiyumva aho abarigisije umukumbi w’ihene za koperative bageze bakurikiranwa

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu basabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusobanura aho bugeze bukurikirana abarigisije umukumbi w’ihene w’imwe muri Koperative ziwubarizwamo.

Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 abadepite bamaze igihe baganiraho n’inzego zitandukanye.

Abadepite bagaragaje ko hari koperative zifite imishinga yigwa ikanacungwa nabi, bigatuma itabyara inyungu uko bikwiye. Banavuze kandi ku burangare bugaragara mu gucunga umutungo wa za koperative zitandukanye bigatuma abanyamuryango babo bahomba.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023-2024 igaragaza imwe mu mishinga irimo iy’ubworozi bw’ingurube n’ubw’inkoko ya Koperative ‘Abahuje Urugwiro’ yo mu Murenge wa Gatenga yahombye bitewe n’imicungire mibi yayo, n’umushinga w’ubworozi bw’ihene wa koperative ‘Amizero y’Ubuzima’ yo mu Mirenge ya Rwezamenyo na Nyarugenge wahombye kuko ihene zibwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Undi mushinga ugaragara muri iyo raporo ni uw’ubuhinzi bw’ibihumyo wa ‘Koperative Inshuti y’Ubuzima’ ikorera mu Mirenge ya Kacyiru, Gisozi na Kimihurura na wo wahombye, kuko ibyawutangwagaho byari byinshi kuruta umusaruro uwuturukamo.

Iyo raporo inerekana ko Koperative Amizero y’Ubuzima yagurishije moto 2 kuri Koperative SYTRAMORWA, zirishyurwa ariko ntihakorwa ihererekanya.

Igenzura ryasanze iyi koperative iherutse kwishyura imisoro ya RRA n’amande ya Polisi bikomoka kuri izo moto, nyamara abagize koperative batazi amazina y’abazikoresha ubu kandi ntibagaragaze ubushake mu gukurikirana no gukemura iki kibazo kugira ngo Koperative idakomeza kugwa mu gihombo.

Depite Muyango Mukayiranga Sylive  yatabarije koperative Amizero y’Ubuzima yibwe amatungo yayo agira ati: “Hari ikibazo umuvunyi yasanze muri Koperative ‘Amizero y’Ubuzima. Icyifuzo cyabo cyari uko borora ihene, hanyuma ihene ziza kubura. Ese zariwemo  brochette, byagenze gute?”

Yakomeje agira ati: “Ngo zarabuze kandi abaziriye ntabwo bamenyekanye. Byagenze bite? Hanyuma abazirigitishije bazakurikiranwa gute?”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasobanuriye abadepite ko ikibazo cya ziriya hene cyatangiye gukurikiranwa.

Ati: “Amakoperative ni igisubizo ariko burya ahantu hari abantu benshi hagiye habamo ibibazo, tubona uburyo bwo kubikeru ari ukuganira n’ababantu. Turacyakurikirana ntabwo dufite amakuru yaho bigeze”.

Mu bindi abadepite basabye Umujyi wa Kigali gukemura, harimo ibibazo bitandukanye birimo kutubahiriza uburenganzira bw’abanyamuryango bava muri za Koperative, imitungo igurwa n’igurishwa ntihakorwe ihererekanyamutungo n’imishinga yigwa ikanacungwa nabi bigatuma itabyara inyungu uko bikwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *