WhatsApp Image 2025-02-11 at 21.54.38_4f86e70b

Abadepite basabye gushyiraho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana basambanywa

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basabye ko hashyirwaho urugereko rwihariye mu nkiko ruzajya ruburanisha imanza zijyanye no gusambanya abana.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 abangavu 22,454 batewe inda, ibintu byerekana ubukana bw’iki kibazo.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024 yerekanye ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, mu gihe 78% by’abari mu mashuri batayasubiramo iyo bamaze kubyara.

Depite Sibobugingo Gloriose yagaragaje impungenge z’uko inzira yo kubona ubutabera ku bana basambanijwe ari ndende, bigatuma benshi batinya gutanga ibirego.

Ati: “Twaganiriye na sosiyete sivile, basabye ko hashyirwaho urugereko rwihariye ruzajya ruburanisha izi manza ku buryo uwahohotewe abona ubutabera vuba.”

Minisitiri Uwimana Consolée yemeje ko iki kibazo kizwi kandi inzego zirebwa nacyo zirimo kuganira ku buryo hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kuburanisha izi manza.

Ati: “Twaganiriye na Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na Procuror General ku buryo hashyirwaho urugereko rwihariye ruzafasha gukurikirana ibi byaha no gutanga ubutabera bwihuse ku bahohotewe.”

Muri rusange, ubushakashatsi bwagaragaje ko: 57,1% by’abangavu batewe inda n’inshuti zabo,19,7% batewe inda n’abaturanyi, 7,5% batewe inda n’abantu batari bamenyeranye, 2,9% batewe inda n’abagize imiryango yabo.

Abadepite basabye ko izi manza zihabwa umwihariko kugira ngo ababikora bahanwe kandi ubutabera bugere ku bahohotewe vuba.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée,

AMAFOTO: @Justin

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *