Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, ubwo abadepite bagezwagaho raporo y’ibibazo byagaragajwe n’abaturage kuri serivisi z’ubutaka, basabye ko amafaranga yakwa abaturage mu gihe bahererekanya ubutaga yagabanywa cyangwa akajyanishwa n’ingano y’ubuso bahererekanya.
Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu nteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Nyirahirwa Veneranda ageza raporo ku nteko rusange y’abadepite ku bibazo bivugwa mu guhererekanya ubutaka, yavuze ko baganiriye n’inzego zitandukanye zirimo na za Minisiteri zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutaka ku myanzuro imwe nimwe igomba gushyira mu bikorwa.
Imwe muri iyo myanzuro hari uwo kugaragaza ingamba zafashwe mu kugena ibiciro by’ubutaka kugira ngo ibibazo byagaragajwe n’abaturage bibonerwe ibisubizo, kugaragaza ingamba zafashwe ku birebana no kuvana ubutaka mu mazina y’umuntu bwandikwa ku wundi kuko bikunze kuremerera abaturage.
Ku bijyanye n’amafaranga yakwa abahererekanya ubutaka Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya yabwiye abadepite ko batangiye kuganira n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo harebwe uko ayo mafaranga yagabanwa.
Mu bindi, Abadepite basabye ko hakemurwa ibibazo byagiye bigaragara nk’aho usanga amasambu y’abaturage yabaruwe nk’atuwemo kandi igice kinini cyayo bayahingaho, bigatuma bacibwa imisoro y’ubutaka ibaremereye.
Minisitiri w’Ibidukikije, yabwiye abadepite ko mu kugaragaza ingamba zafashwe mu kugena ibiciro by’ubutaka kugira ngo ibibazo byagaragajwe n’abaturage bibonerwe ibisubizo, ngo hagiye hazamo uburiganya, hamwe hagaragara ibiciro by’ubutaka bitajyanye n’ishusho nyakuri y’ubutaka. Aha yijeje abadepite ko mu igenagaciro ryakozwe muri 2020 ayo makossa yose yakosowe.
Mu minsi yashize ni bwo abaturage bagiye bagaragaza ko urwego rw’ubutaka rukirimo ibibazo, cyane cyane mu ihererekanwa ryabwo aho bamwe basabaga ko mu gihe hahererekanwa ubutaka hajya harebwa ku buso bwabwo buhererekanwa mu rwego rwo kugena agaciro kabwo muri rusange.
Iteka rya minisitiri n° 002/2008 ryo ku wa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa, mu ngingo yaryo ya 71, rivuga ko “Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze amaze kugisha inama Ministiri ufite imari mu nshingano ze, agena ibisabwa kwishyurwa ku bigendanye byose n’iyandikwa ry’Impapurompamo z’ubutaka”.


