Abadepite kuri uyu wa Gatatu basabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira icyo rukora ku bibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports mu maguru mashya.
Ni ubusabe bwatanzwe ubwo RGB yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo bikomeye, ahanini kubera ubwumvikane buke no kudahuza hagati y’abasaza bamaze umwaka bayiyobora.
Ni ubwumvikane buke ahanini buri hagati y’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée na Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwawo, Muvunyi Paul ushinjwa kumuvangira.
Depite Nizeyimana Pie ubwo yagarukaga ku bibazo biri muri iriya kipe, yabajije RGB ikiri gukorwa nyuma y’amakuru atari meza amaze iminsi muri iriya kipe.
Ati: “Ujya kubona ukabona mu kinyamakuru runaka cyanditse umutwe w’inkuru uvuga ngo agatsiko k’amabandi no guheza ab’i nyanza na Ruhango, cyangwa ngo Rayon Sports igeze aharindimuka. Uwo ni umutwe w’inkuru ariko ibivugwa ni byinshi, ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumiye inama rusange zitandukanye ukumva ngo zahagaritswe bitewe n’impamvu y’umutekano. Ndabaza nka RGB ifite mu nshingano imiryango itari iya leta, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango mufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi biwuvugwamo, ko mbona Rayon Sports ikundwa n’abantu benshi? Hakwiye kurebwa uburyo twarinda abo bakunzi bayo agahinda n’ibibazo biturika ku miyoborere ni’nzego za Rayon Sports zisa nizivuguruzanya”.
Depite Kanamugire na we yunzemo ati: “Nkuko mugenzi wanjye abigarutseho, hari imiryango itari iya leta harimo za APR , Rayon Sports, Kiyovu, Mukura n’indi. Amafaranga aturuka ku mupira w’amaguru yinjira usanga aturuka mbere y’umukino na yyuma y’umukino, yaba amaresitora, hoteli, utubari amasitasiyo n’ibindi byose byinjiza amafaranga. Ubuyobozi bw’amakipe bukoze kinyamwuga biha icyizere wa muturage kuza kureba imikino.”
Yakomeje agira ati: “Harimo ibibazo nko ku muryango witwa Rayon Sports, aho birimo bigaruka cyane cyane mu itangazamakuru ku buryo RGB idashyizemo imbaraga byata umurongo n’amafaranga leta yinziza ntabe akibonetse. Nifuza ko Umuyobozi yamara amatsiko Umunyarwanda ukunda iyi kipe ifite ibibazo bitandukanye. Hari Abayobozi badahuriza hamwe, bityo umuyobozi wa RGB yashyira umucyo ku bibazo bivugwa muri iyi kipe n’ingamba zihari zo kubishyiraho iherezo.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko mu byo bari gufasha Rayon Sports harimo gukorana na yo mu kuvugurura amategeko.
Ati: “RGB ifite mu nshingano kwandika no gukurikira imikorere y’imiryango itari iya leta, Rayon Sports ikaba ari imwe muri iyo miryango. Rayon Sports ubu ngubu yavuguruye amategeko yabo, ariko turi gukorana kugira ngo ayo mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe umuryango kunoza imikorere ku buryo byashimisha abakunzi bayo.”


