Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ba rwiyemezamirimo basigaye bahuguza abaturage imitungo babonye biyushye akuya, bikarangirira aho.
Babigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire ya za Koperative ndetse n’ibyagaragaye mu mitangire ya serivisi z’Ikigega giteza imberea imishinga mito n’iciriritse (BDF).
Depite Bakundufite Christine yagaragarije Minisitiri Sebahizi ko ubwo we na bagenzi be basuraga amakoperative yo hirya no hino mu gihugu, basanze yugarijwe n’ibibazo bishobora guca intege abanyamuryango, ku buryo hatagize igikorwa imibereho yabo ishobora kuba mibi.
Yatanze urugero rw’iyitwa ‘Tuzamurane’ ihinga ikawa mu karere ka Rusizi imaze igihe yarahugujwe na rwiyemezamirimo arenga Frw miliyoni 98.
Ati: “Nashakaga kuvuga kuri ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage. Urugero nka Koperative Tuzamurane y’abahinzi b’ikawa i Rusizi, yambuwe na rwiyemezamirimo Frw miliyoni 96,8.”
Yakomeje agira ati: “Koperative Kora Mworozi y’i Gicumbi yambuwe Frw miliyoni 44, Ubumwe Bugamije Iterambere y’i Kamonyi yambuwe miliyoni 10 Frw, COJYAMUNYA ikora ubuhinzi mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Kibirizi na yo yambuwe na rwiyemezamirimo Frw miliyoni 22.”
Depite Kalinijabo Barthélemy we yabwiye Minisitiri Sebahizi ko ba rwiyemezamirimo bakomeje kunyunyuza imitsi abaturage, babatwarira umusaruro bakazabishyura nyuma yo kuwugurisha.
Ati: “Amakoperative akomeje kwamburwa hirya no hino, nabireba nkabona ikibazo ari uko amakoperative umusaruro wayo akenshi arawutanga akazishyurwa nyuma. Ese ihame ry’uko koperative yishyurwa nyuma rishingiye kuki?”
Minisitiri Sebahizi Prudence, yagaragaje ko umusaruro w’abaturage udakwiye kujyanwa utishyuwe.
Ku kibazo cya Koperative Tuzamurane yahugujwe Frw miliyoni 96,8 Frw; Minisitiri Sebahizi yavuze ko ikibazo cyabo cyagiye mu nkiko abanyamuryango baratsindwa; gusa avuga ko kuba baratsinzwe bitavuze ko batari bafite ukuri.
Ati: “Bakoranye na kompanyi, bagiye kurega basanga amasezerano barayasinyanye na kompanyi itagira icyo ifite nk’umutungo, ariko wa muntu wabigizemo uruhare akaba yidegembya kuko amategeko amugira umwere. Aho rero ni ho ikibazo kiba kibaye. Politiki tuba tugomba gukorana ninzego z’akerere tukareba icyakorwa kugira ngo wa muntu niba ahari yishyure ibyo abazwa, ariko mu mategeko Koperative yaratsinzwe.”
Si ubwa mbere mu makoperative havugwa ibibazo, dore ko usanga hari abatumiza ibikoresho birimo imodoka n’imashini ugasanga batwaye amafaranga y’umurengera, nyamara bagaha abaturage ibintu bishaje cyangwa bikora ibitandukanye n’ibyo bashakaga.


