Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, batabarije itangazamakuru nyarwanda ritagira uwo kurireberera.
Babigarutseho kuri uyu wa 12 Werurwe ubwo bagiranaga ikiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, ku bibazo bireba Minisiteri ayobora biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024.
Abadepite bagaragaje ko itangazamakuru ryatereranwe, kandi rifite umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Berekanye ko politiki nshya igenga itangazamakuru yagombaga gukemura ibibazo biryugarije, ariko ugasanga harabuze urwego wayibaza.
Hon Mukabalisa Germaine yagize ati: “Ubushakatsi buheruka bwa RMB (Rwanda Media Barometer) bwagaragaje ko abagore bari mu mwuga ari 35,8%. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bari mu itangazamukura riri ku rwego rwo hejuru.”
Mukabarisa yagaragaje ko uko imyaka ishira itangazamakuru ry’u Rwanda, rirushaho kudindira nyamara izindi nzego zitera imbere.
Ati: “Hari ibibazo by’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi, uko imyaka yagiye itambuka nta ntambwe n’imwe itangazamakuru ryigeze ritera ifataka.”
Hon Mukabalisa yavuze ko nk’abadepite baganiriye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rukababwira ko hari ibibazo biri mu tangazamakuru rudafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Ati: “RMC ntibafite n’imbaraga zo gufunga igitangazamakuru kidakora neza kuko itegeko ntabwo ribibemerera.”
Yavuze ko abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi kuko amasezerano y’akazi atubahirizwa cyangwa ugasanga nta n’ayo bafite.
Hon Mvano Nsabimana Etienne we yagize ati: “Twaganiriye na RGB na RMC ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru, twibazaga ubwinshi bw’ibitangazamakuru bijyaho nta gikurikiranwa.”
Yavuze ko RGB yabwiye abadepite ko ibijyanye na politiki y’itangazamakuru atari yo bireba.
RGB iti: “Dushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuriha inama, ariko ibya politiki yaryo ntabwo uburenganzira tubufite.”
Hon Mvano yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ati: “Ubwo nyakubahwa Minisitiri turaza kubibaza bande? Itangazamakuru n’urwego ruhari rutagira urwitaho.”
Minisitiri Dr Mugenzi Patrice yasobanuye ko ubu itangazamakuru ritakiri mu nshingano za Minisiteri ayoboye, ahubwo ryimuriwe mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bityo n’ibibazo birishamikiyeho ari rwo rushinzwe kubikemura.
Nyuma y’ibisobanuro bya Minisitiri abadepite ntibanyunzwe, ibyatumye Depite Gihana Donatha yabajije Minisitiri Dr Mugenzi ati: “Nyakubahwa Minisitiri nkurikije ibyo wadusubije ni nk’aho itangazamakuru ritabareba, muri MINALOC ni ho ruzingiye, politiki y’itangazamakuru ibarizwa hehe, ibarizwa mu yihe Minisiteri niba atari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu?”
Minisitiri Dr Mugenzi Patrice, yashimangiye ko ibijyanye n’ibibazo by’itangazamakuru bireba RGB na yo itanga Raporo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Uwo muyobozi yijeje izo ntumwa za rubanda ko ibibazo yagejejweho byugarije itangazamakuru, azabiganiraho n’inzego zibishinzwe kugira ngo bikemuke.
Yemeye ko kuba politiki nshya igenga itangazamakuru, ikomeje gutinda kwemezwa, byose agiye kubiganiraho na Minisitiri muri Perezidansi .
Yavuze ko iyo politiki yateguwe hagamijwe guhangana n’ibibazo bigaragara muri uyu mwuga kandi itazatinda gushyirwaho.
Raporo ya RGB yo mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha, mu gihe 14,3% bidafite ibiro.


