IMG-20241216-WA0023

Abafana ba Rangers barwanye n’Abapolisi

Mbere y’umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rangers na Celtic muri Scottish League Cup ku Cyumweru, abafana ba Rangers bagiranye imvururu n’abapolisi mu mujyi wa Glasgow.

Aba bafana, bari bambaye ingofero za Santa Claus zo kuri Noheli ndetse n’udupfukamunwa tw’ubururu, basakuje mu mujyi wa Glasgow, bangiza ibirahuri by’amaduka, ndetse bagera n’aho batera ibintu ku bapolisi.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafana batwika ibishashi (flares) ndetse biruka mu mujyi, banirengagiza amabwiriza y’abapolisi bari bagerageza kubahagarika.

Amwe mu mashusho agaragaza abafana b’ikipe ya Rangers birukankira mu bapolisi hafi y’iduka rya Debenhams kuri Argyle Street, abandi bakaba baramenaguye ibirahuri by’inzu ziri muri Howard Street.

Polisi ya Scotland yasohoye itangazo rivuga ko yagiye gukemura ibibazo by’imvururu n’urugomo rwakorewe mu mujyi.

Polisi yemeje ko byabaye ngombwa ko ikoresha uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo guhagarika no gusaka abantu bose bakekwaho kuba bagize uruhare muri izo mvururu, hagamijwe kugarura ituze.

Mu itangazo yasohoye, Polisi yagize iti: “Tugomba gufata ingamba zihuse mu kurinda umutekano w’abaturage. Gukoreshwa kw’intwaro cyangwa urugomo ntibizihanganirwa, kandi tuzakomeza gukora ibikenewe byose ngo turinde umutekano rusange.”

Ubu buryo bwo guhagarika no gusaka abantu, buzwi nk’igice cya 60 cy’Itegeko ry’Ubutabera n’Imyitwarire Rusange ryo mu 1994, bwatangajwe ko buzakoreshwa kugeza saa tatu z’ijoro ku Cyumweru.

Uyu mukino wabereye kuri Hampden Park wakurikirwaga n’abantu hafi 50,000, bose baje kureba amakipe y’ibigugu bya ruhago. Celtic na Rangers, zizwiho umubano ukomeye w’ubushyamirane mu mupira w’amaguru, zahuye mu mukino warangiye ari ibitego 3-3 mu minota isanzwe, Celtic itsindira igikombe kuri penaliti 5-4.

Abafana benshi, cyane cyane abafana ba Celtic, bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y’abafana ba Rangers, basaba ko ibyiza by’umupira byajya biba umwanya wo guhuriza hamwe abantu aho kubyuririraho bakora urugomo.

Imvano nyayo y’izi mvururu ntabwo iramenyekana neza, ariko impuguke mu by’imyitwarire y’abafana ba ruhago zigaragaza ko hari igihe umwuka mubi ushingiye ku mateka y’amakipe yombi ushobora kuba imbarutso y’ibi bikorwa. Polisi ikomeje iperereza ngo imenye neza abagize uruhare mu kwangiza ibikorwaremezo no kubangamira umutekano rusange.

 

 

Inkuru ya NTANTURO Olivier 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *