Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo bitabiriye gahunda za Leta ntacyo batahana

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barahamya ko bajya bitabira gahunda za Leta baseta ibirenge kuko ngo ibihavugirwa usanga batabisobanukiwe bitewe n’uko nta muntu uba yarateganyijwe ubasobanurira.

Bavuga ko inama zibera nko mu mirenge, mu tugali cyangwa mu nteko z’abaturage,usanga hari igihe bazitabira ariko bagataha amara masa ntacyo bumvise.Uretse no kutabona ubasobanurira, ngo hari n’igihe batamenya ko zabaye kuko ntawe uba yababwiye.

Ibi rero bituma basaba ko ururimi rw’amarenga rwashyirwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse rukanigishwa abantu bose kugira ngo batazajya biheza kandi gahunda zose za Leta zireba buri wese.

Umwe mu bafite ubumuga waganiriye na Isangostar yagize ati”i ugukomeza kwigishwa ururimi rw’amarenga yaba ari ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva bakaba bashobora bo ubwabo kugirana communication ndetse n’abantu bumva. Kubera ko baramutse bigishije abumva gusa abatumva batazi urwo rurimi, nabo bagomba kurwiga. Njyewe ntekereza yuko twese dukwiriye gushyira hamwe kugira ngo kugira ngo ururimi rw’amarenga rwigishwe mu gihugu hose.”

Ni mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko ubu busabe Guverinoma yabwimvise, ihita ishyiraho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga izifashishwa mu gutuma abantu bose barumenya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *