Abaforomo basanga umushahara muto uri mu bituma bava muri Afurika bakajya gukorera i Burayi

Abaforomo bibumbiye mu muryango mpuzamahanga bavuga ko umubare wabo ukiri mucye ariko kandi bakanasaba Leta z’Ibihugu kongera ingengo y’imari bashora muri uyu mwuga.

Aba baforomo n’ababyaza bo muri Afurika bagaragaza ko umubare wabo ukiri muto ugereranije n’abakeneye serivisi hakiyongeraho no gukora amasaha y’ikirenga ndetse n’umushahara muto bigatuma abenshi bahitamo kujya ku mugabane wu Burayi.

Mu biganiro by’iminsi 5 bihurije hamwe abaforomo n’abaforomokazi 80 baturutse mu bihugu 23 byo ku mugabane wa Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, barimo gusuzumira hamwe uburyo bwo kunoza akazi ndetse n’uko bahangana n’ibi bibazo byugarije abakora uyu mwuga.

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abaforomo n’ababyaza, Gitembagara Andre avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza uyu mwuga mu Rwanda, hari n’ibindi bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kunoza serivisi baha aba bagana.

Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’abaforomo ku Isi, Haward Catton yagaragaje ko inzitizi zigaragazwa n’abakora uyu mwuga leta z’ibihugu muri Afurika arizo zifite urufunguzo rwabyo ariko n’abawukora bakarushaho gukunda akazi kabo.

Umuryango mpuzamahanga w’abaforomo ku Isi ugizwe n’ibihugu 130, ukagira abanyamuryango basaga miliyoni 28.

Mu Rwanda hari abaforomo n’abaforomokazi bagera ku bihumbi 15.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *