Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC baheruka guhurira mu nama yari igamije gucuriramo umugambi w’uko bafasha RDC kwigobotora imitwe yitwaje irimo n’uwa M23.
SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo.
Uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Windhoek muri Namibie, ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023.
Mbere y’iyi nama, hari habanje kuba indi nama ya Komisiyo idasanzwe y’Ingabo za SADC. Ni inama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi, ikaba yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Namibie, Air Marshal Martin Kambulu Pinehas.
Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nyandiko y’ibanga y’ibyabereye muri iriya nama kivuga ko cyabonye, cyanditse ko abayitabiriye baganiriye ku mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Congo (FARDC).
Mu rwego rwo gufasha FARDC kwigobotora uyu mutwe, hatanzwe ibitekerezo bibiri birimo icy’uko SADC yakohereza Ingabo zayo muri Congo; cyangwa igafasha mu buryo buziguye Ingabo za Congo (FARDC).
Icyifuzo cya mbere byarangiye ari cyo giherewe umugisha mu nama Troà¯ka yahurije abakuru b’ibihugu bigize SADC mu murwa mukuru wa Namibie, ku wa 08 Gicurasi 2023.
Nk’uko abashinzwe gupanga gahunda yo kohereza muri RDC Ingabo babigaragaje, Ingabo za SADC zizoherezwayo ngo zigomba guhabwa ibikoresho bihagije bya gisirikare, indege z’intambara ndetse zikanubakirwa ubushobozi buhagije mu byerekeye ubutasi.
Batanze kandi umwanzuronama w’uko hashyirwaho itsinda rizoberewe mu gukoresha ibiturika, ikindi Ingabo zigahabwa ubufasha bw’imbunda z’imizinga, kajugujugu zishinzwe kugaba ibitero ndetse n’izindi zoroheje z’ubwikorezi n’izikora ubutasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aheruka gutangaza ko nta gihindutse Ingabo za SADC zizagera muri Congo hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 z’ukwezi gutaha kwa Kamena.


