Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bagiye barushaho gukura mu burebure no mu buremere mu kinyejana gishize bitewe n’imibereho myiza n’imirire myiza. Ariko, izi mpinduka ntizabaye ku rugero rumwe hagati y’abagabo n’abagore. Abagabo bagize ubwiyongere bwihuse mu burebure no mu buremere kurusha abagore nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Biology Letters bwabisobanuye.
Abashakashatsi bo mu Butaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza basesenguye imibare ya 2003 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) yerekanaga uburebure n’ibiro by’abantu barenga 100,000 bo mu bihugu 69. Bahuje ibyo bisobanuro n’Imibare y’Iterambere ry’Ikiremwamuntu (HDI) yerekana imibereho myiza mu bihugu.
Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko buri bwiyongere bwa 0.2 muri HDI bwajyanye n’ubwiyongere bw’uburebure bwa santimetero 1.68 ku bagore na santimetero 4.03 ku bagabo n’ubwiyongere bw’ibiro bya kilogarama 2.70 ku bagore na kilogarama 6.48 ku bagabo.
Ubushakashatsi bwanarebye ku bipimo by’ubusumbane mu mafaranga bifatwa na Gini Index mu bihugu 58 hagati ya 2000 na 2006. Bwerekanye ko ubusumbane bwinshi bujyana no kugabanuka kw’uburebure n’ibiro aho igipimo cya Gini cyiyongeraga, abagabo bagabanukaga santimetero 0.31 n’ibiro 0.39 naho abagore bagatakaza santimetero 0.14 n’ibiro 0.13.
Lewis Halsey, umwe mu bagize itsinda ryakoze ubushakashatsi yavuze ko izi mpinduka zidaterwa n’amoko gusa abatu bakomokamo, ahubwo ziterwa cyane n’imibereho myiza. Yatanze urugero rw’u Bwongereza, aho abagore biyongeraga santimetero 0.25 buri myaka itanu hagati ya 1905 na 1958 mu gihe abagabo biyongeraga santimetero 0.69.
Profeseri Bogusław Pawłowski wo muri Kaminuza ya Wrocław yagaragaje ko mu bihugu bifite imibereho myiza, abagabo bunguka cyane mu kugira igihagararo kurusha abagore ni mu gihe ahari ubukene abagabo aribo bababara cyane.