Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata w’imyaka 41 y’amavuko uherutse kubyarira mu kigo cyita ku barwayi ba Covid-19 cya Rugerero mu Karere ya Rubavu yatashye mu rugo kuri uyu wa 6 Kanama 2020.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iki kigo nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA mu kanya gashize.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima mu Rwanda, RBC, tariki ya 17 Nyakanga ni bwo cyatangaje ko uyu mubyeyi yabyaye, kandi ubuzima bwe n’umwana buhagaze neza.
Icyo gihe RBC yagize iti: “Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa Covid-19 yibarukiye umwana mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero. Umwana na nyina bameze neza.”
Umuyobozi w’iki kigo yatangaje ko ubuzima bwa Cyizanye n’umwana we w’iminsi 20 y’amavuko bumeze neza.


