Abakozi b’Inteko Ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bababajwe cyane n’uko badaheruka umushahara, nyamara ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye undi mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.
Mu mafaranga EALA itaraha abakozi bayo harimo imishahara yo kuva mu kwezi kwa
Werurwe nk’uko Daily monitor ibitangaza.
Abdikadir Aden, umudepite uhagarariye Kenya muri EALA, avuga ko Leta z’ibihugu
bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikwiye kujya zubahiriza itangwa ry’ingengo y’imari nk’uko byemejwe, kandi bigakorerwa ku gihe.
Yagize ati: ”Turasaba ubunyamabanga bwa EALA kutwishyura amafaranga yose buturimo, kandi ibihugu bijye byubaha ibyemejwe na EALA”
Nk’uko biteganwa n’itegeko, umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Afurika y’Iburasirazunba ahembwa $6,408, yongerwaho agahimbazamusyi byose
hamwe bikagera ku $14,000.
Ikinyamakuru The East African giherutse gutangaza inkuru ivuga ko abakozi ba EALA
barangije amasezerano, batazongera kwemererwa gukora inshingano zabo bataravugurura.
Ibi bibaye mu gihe inama y’Abaminisitiri bafite Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu nshingano, ndetse n’iy’Abakuru b’Ibihugu binyamuryango zasubitswe.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba aherutse gutangaza ko u Burundi na Sudani y’Epfo bigenda biguru ntege mu gushyiramubikorwa ingingo ya 143 n’iyi 146 zigena imisanzu igihugu kinyamuryango kigomba gutanga mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, ibintu kuriwe asnga bidindiza imikore myiza n’iterambere ryaAfurika y’Iburasirazuba muri rusange.


