FXB_2501

Abagore bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore bahabwa igishoro

Tariki ya 8 Werurwe 2025, abagore bo mu Murenge wa Mageragere bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu birori byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na FXB Rwanda binyuze mu mushinga VillageFXB Mageragere ufasha abaturage kwivana mu bukene no kubafasha kugera ku iterambere rirambye

Ibi birori byaranzwe no kwerekana intambwe abagore bamaze gutera mu kwigira no gutanga inkunga igamije kubafasha kwihangira imirimo no guteza imbere imiryango yabo ndetse n’imiryango 200 y’abafatanyabikorwa ba FXB Rwanda ihabwa inkunga yo gutangiza umushinga ubyara inyungu.

Ibirori byo kuri uwo munsi byatangiye kare mu gitondo, aho abagore bibumbiye mu matsinda atandukanye bari baherekejwe n’abagabo babo bakoreye urugendo mu mihanda y’Akagari ka Mataba, berekana intambwe bamaze gutera mu kwihangira imirimo. Buri tsinda ryari rifite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye bufite aho buhurriye n’inkingi za FXB Rwanda ndetse n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka. Aha kandi abagore bagiye baremerana binyuze muri ayo matsinda.

Mu rwego rwo gushyigikira abagore mu kwihangira imirimo, FXB Rwanda yashyikirije imiryango 200 inkunga ingana na miliyoni 96 Frw, igizwe na miliyoni 60 Frw yo gushyigikira imishinga ibyara inyungu ndetse na miliyoni 36 Frw yo kunoza imirire ndetse no gusigasira igishoro.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha abagore kugira ubukungu burambye. Yagize ati: “Dufite icyizere ko izi nkunga zatanzwe zizafasha imiryango kwigira. Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango ni ingenzi, kandi FXB Rwanda izakomeza gushyigikira iyi gahunda.”

Uwamahoro Genevieve, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yasabye abagore bahawe igishoro kukibyaza umusaruro cyikabafasha guteza imbere ingo zabo ndetse cyikagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kayitesi Madina, uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu murenge wa Mageragere nawe yashimangiye ko abagore bahawe igishoro bazarushaho gukurikiranwa kugirango babashe kukibyaza umusaruro.

Shadia Kubwimana wo mu murenge wa Nyamirambo, umwe mu bafatanyabikorwa ba FXB Rwanda wacukijwe (graduated) binyuze mu mushinga wayo wa VILLAGEFXB GASHARU warangiye mu mwaka wa 2024, wari witabiriye ibyo birori akanatanga ubuhamya bw’ibyo amaze kwigezaho nyuma y’aho FXB Rwanda ibacukije. Yashishikarije abagore ba Mageragere gukoresha neza inkunga bahawe bazirikana ko nyuma y’imyaka itatu bagomba gucutswa hari aho bigejeje ndetse bakazakomeza kurinda ibyagezweho ku buryo batazasubira inyuma.

FXB Rwanda yatangiye gukorera muri Mageragere mu Ukwakira 2024, ikorana n’imiryango 1,086 itishoboye mu kuyigeza ku iterambere binyuze mu nkingi esheshatu: Ubukungu: Kubumbira abagenerwabikorwa mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, aho bamaze kwizigama miliyoni 6.1 Frw. Uburezi: Kwishyurira abana 372 bo mu mashuri abanza na 112 bo mu mashuri yisumbuye ifunguro bafatira ku ishuri no kubaha ibikoresho by’ishuri. Ubuzima: Kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 340. Imirire: Gufasha imiryango mu buhinzi bwa kijyambere no gutanga amahugurwa yo kurwanya imirire mibi. Isuku n’Isukura: Gutanga ibikoresho by’isuku ku miryango 200. Kurengera ibidukikije: Gutanga amahugurwa ku gukoresha neza umutungo kamere.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abagore kwiteza imbere, FXB Rwanda iteganya gutera inkunga indi miryango binyuze mu matsinda y’icyiciro cya kabiri.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore muri Mageragere byagaragaje agaciro k’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore. Inkunga yatanzwe igamije gukomeza gushyigikira abagore mu rugendo rwo kwigira no kubaka iterambere rirambye hagamijwe imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Iki gikorwa cyasize isomo ry’uko iterambere ry’igihugu rishingiye ku gushyigikira umugore, kandi inkunga itanzwe neza ishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’imiryango. FXB Rwanda ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abagore, kugira ngo umwana abeho atekanye kandi atere imbere.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Abaturage bibumbiye mu matsinda atandukanye bagiye baremerana
Imiryango 200 yahawe igishoro na FXB Rwanda yo kubafasha kwiteza imbere no kugira imirire myiza mu miryango yabo
Shadia wacukijwe na FXB Rwanda ubwo yari ari gutanga ubuhamya
Kayitesi Madina, uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu murenge wa Mageragere
Uwamahoro Genevieve, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yasabye abagore bahawe igishoro kukibyaza umusaruro
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha abagore kugira ubukungu burambye

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *