Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Werurwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abantu 1.847 bari barakatiwe. Ni irekurwa ry’agateganyo mbere y’uko igihano kirangira, ku masezerano yo kwitwara neza.
Mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, kwemererwa gufungurwa by’agateganyo biterwa n’igihano cyatanzwe ndetse n’igice cy’igihano kimaze gukorwa. Umugororwa wakatiwe igifungo kitarenze imyaka itanu ashobora gutekerezwaho mu ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gukora nibura kimwe cya kane cy’igihano.
Abakatiwe igifungo kirenze imyaka itanu bagomba kuba barangije nibura kimwe cya gatatu cy’igihano cyabo. Ku bijyanye n’igifungo cya burundu, uwahamwe n’icyaha yemererwa kurekurwa nyuma yo gukora nibura imyaka 15.
Ku bijyanye n’uburyo bwo gusaba, icyifuzo cyo kurekurwa by’agateganyo gishyikirizwa minisitiri ushinzwe ubutabera binyuze kuri Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora. Icyakora, umugororwa ufungiye mu kigo ngororamuco cya gisirikare ashyikiriza ubusabe minisitiri w’ubutabera abinyujije kuri minisitiri w’ingabo.
Iri tegeko riteganya kandi iseswa ry’irekurwa ryagateganyo. Minisitiri w’ubutabera ashobora, abisabwe n’ubushinjacyaha, guhagarika icyemezo cy’ifungurwa ry’agateganyo iyo uwarekuwe ahamwe n’ikindi cyaha, yishoye mu myitwarire idakwiye, cyangwa yarenze ku ngingo zijyanye n’itegeko ry’irekurwa ry’agateganyo.
Iyo bigenze gutyo, umuntu asabwa kurangiza igihano cyose cyari gisigaye igihe yarekurwaga cyangwa igice cyacyo.