Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu rugamba rwo kubeshya ko bacitse ku icumu

Mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigikomeje ndetse Isi ikaba ikomeje gushakisha bamwe mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko hari udutsiko dupfobya kandi duhakana Jenoside gushyira imbaraga ku mbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibinyoma.

CNLG ivuga ko kimwe mu bikorwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyatambutse kuri izo mbuga ari ikiswe “Ribara uwariraye” cyabaye ku wa 03/05/2020.

Abagiteguye barangajwe imbere na Gatebuke Claude , bavuze ko bibuka Abanyarwanda bishwe hagati y’umwaka w’1990-2000. Imiryango Gatebuke yifashishije ni iyitwa African Great Lakes Action Networks (AGLAN) ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uyoborwa na Gatebuke, Claire ukorera mu Bubiligi, Global Campain for Rwandans Rights ufite icyicaro mu Bwongereza, Campagne Amahoro Iwacu n’uwitwa Fondation Kizito Mihigo for Peace batavuze aho ikorera.

CNLG ivuga ko abateguye icyo gikorwa nta gishya bavuze kitari ugusubira mu byo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bavuga, nko kuvuga ko habaye jenoside ebyiri bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byemejwe ko yabaye mu buryo ndakuka.

Komisiyo ivuga ko mu kiganiro Gatebuke Claude yahaye VOA no mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo akaba anaharanira ko hari n’indi Jenoside yakorewe Abahutu na yo igomba kwibuka, n’ubwo itemewe ku rwego mpuzamahanga.

Gatebuke ngo akwiza ibyo binyoma bye yishingikirije sitati mpimbano yo kwiyitirira ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aganirira na VOA yagize ati”” Mu Rwanda bavangura Abacikacumu, hari abarokotse iriya Jenoside yakorewe Abatutsi nanjye ndimo. Iyo Jenoside yakorewe Abatutsi turayemera, ni ikintu kigomba kuvugwa igihe cyose, n’iyindi Jenoside yakorewe Abahutu igomba kuvugwa, ubwicanyi bwakorewe Abahutu muri Congo, ubwicanyi bwakorewe Abahutu mbere ya 94, mbere ya Jenoside ya 94, bwakozwe i Byumba, ubwicanyi bwabaye i Kibeho. (…) byarabaye Abatutsi barishwe bazira ubwoko bwabo n’Abahutu barishwe bazira ubwoko bwabo. Hari n’abishwe bazira intambara. Abavuga ko dupfobya Jenoside ni abashaka kuducecekesha. U Rwanda ruhatira abantu kwiyunga ariko twebwe abiyunga babikora ku bushake. Guverinoma y’u Rwanda igomba gushyiraho kwibuka bose kugira ngo Abanyarwanda bose babyibonemo, buri wese yibuka uwe ni byo bizatuma habaho ubwiyunge nyabwo.”

CNLG ivuga ko Gatebuke Claude atari mu bwoko bw’Abatutsi, bityo ngo umuryango we ube warakorewe Jenoside kandi abe uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo ivuga ko Claude ari mwene Gatebuke Justin ukomoka mu yahoze ari Selire Mugara, segiteri Gishwati, Komine Kayove muri Perefegitura ya Gisenyi. Gatebuke Justin na we abyarwa na Rwamwaga bahimbaga Kinyuka, akaba yari afite abagore babiri, uwitwa Nyambuga Agnes na Ntabugi ari nawe nyina wa Gatebuke Claude.

Gatebuka Justin ubyara Gatebuke Claude yavutse muri 1956, yize amashuri abanza iwabo muri Kayove ahitwa i Vumbi, akomereza i Rubengera no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Gatebuke Justin afite abavandimwe be barimo abitwa Enias Ukwitegetse wari umubazi w’amatungo mu isoko rya Nkora na Theophile Burindi wabaye umwanditsi wa Komini Kayove imyaka myinshi, hakaba na mushiki we witwaga Nyiramakuba. Aba bose ntibigeze baba Abatutsi.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda afite numero yo kwiyandikisha 81/145 mu Ishuri rikuru rya Kaminuza yo mu Ruhengeri ryakoreraga i Butare ryigishaga ibijyanye no kuvura (Ecole superieure des techniques medicales = ESTM). Muri raporo y’umwaka w’amashuri 1982-1983 yakozwe ku wa 07 Gashyantare 1983 na Ntakirutinka Charles wari Umunyamabanga mukuru wa Kaminuza, igaragaraza urutonde rw’abanyeshuri b’iryo shuri, biboneka ko Gatebuka Justin yigaga mu mwaka wa gatatu (Bac. III), akaba yaravutse muri 1956, muri Komini Kayove ku Gisenyi, akaba ari Umuhutu.

Gatebuke Justin arangije Kaminuza yakoreye ONAPO, ayihagararira muri Perefegitura ya Gitarama na Byumba, nyuma ajya kwiga muri Leta Zunze Ubwumwe za Amerika. Aho hose yakoze ntiyari Umututsi ku buryo umwana we yabyiyitirira agamije kubigira iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ivuga ko ishingiye ku bimenyetso yemeze ko kuba Gatebuke Claude yiyita Umututsi ari ibinyoma bigamije gushyigikira gahunda ze gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ivuga ko Icyaha cya Jenoside gisobanurwa n’amategeko ku buryo bugaragara. Jenoside yose irategurwa, ikarangwa n’umugambi wo kwica abantu bose cyangwa igice cyabo bazizwa ubwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ry’uruhu. Nta mugambi wa Jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI.

Ntabwo Gatebuke na bagenzi be bafite uburenganzira bwo guhimba ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu no kuyitirira uwo badashaka kubera inyungu zabo z’inda, urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo, bakaba badashaka kwitandukanya na yo.

Ku bwa CNLG, FPR yarwanaga urugamba rwo kubohora igihugu, ihanganye n’ingabo za Leta ya Habyarimana mu ntambara isanzwe, ku buryo buzwi kandi bugengwa n’amasezerano ya Geneve yo ku wa 04/08/1949 no ku wa 07/06/1977 agenga imigendekere y’intambara. FPR yubahirije ingingo zose z’imigendekere y’intambara ziteganywa n’ayo masezerano, harimo inshingano zo kuvana abaturage b’abasivile mu bice by’imirwano, kuyibarinda, kuvura inkomere, guha umwihariko abana n’abagore n’ibindi.

Ikindi ni uko mu basirikare ba FPR, abarenze ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’ingabo, bagakora ibyaha barabihaniwe bikomeye. Harimo ababuranishijwe n’Inkiko barahanwa, harimo n’abarashwe. Ubuyobozi bw’Ingabo za FPR bweretse abasirikare bayo urugamba rugitangira ko ibikorwa byo kwihorera bitari muri gahunda ya FPR.

Gatebuke na bagenzi be babeshya ko ngo Abahutu bishwe i Kibeho bigambiriwe na Leta. Abakwiza iki binyoma ntiberura ngo basobanure ko inkambi ya Kibeho yari yuzuyemo abasilikare ba ex-FAR n’Interahamwe/Impuzamugambi za MRND na CDR zarayigize indiri yazo iberamo ibikorwa byo kwica n’ibya gisilikare, bagakoreshaga iyo nkambi nk’igice cy’imirwano, bagaba ibitero ku basilikare ba Leta yari imaze guhagarika Jenoside.

Mu busanzwe raporo yo ku wa 18 Gicurasi 1995 y’itsinda ry’impuguke mpuzamahanga zo mu bihugu 10, ishimangira ko inkambi ya Kibeho yari indiri y’abasilikare ba ex-FAR, Interahamwe n’Impuzamugambi bari barahinduye zone y’intambara, bakoreragamo imyitozo ya gisilikare, bakarasa ingabo za Leta, bagamije kureba uko bakwisuganya ngo bashoze urugamba barebe ko basubirana ubutegetsi, bityo basoze Jenoside.

Ku bijyanye na Kongo, ingabo za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda zabohoye abaturage barenga miliyoni ebyiri bari barafashwe bunyago na Guverinoma y’abajenosideri n’ingabo zayo mu nkambi za Kongo. Aba baturage bacyuwe n’ingabo Leta y’u Rwanda, benshi muri bo bazanwa bamerewe nabi, bahabwa ibyangombwa byose byo kubasubiza mu byabo no kubarindira ubuzima n’umutekano.

CNLG isanga abari ku isonga ya kiriya gikorwa cyiswe Ribara urariraye bibumbiye mu miryango 5 itari iya Leta, yose ikorera mu mahanga, abenshi mu bayigize bafite ababyeyi bagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwiza ingengabitekerezo yayo, bamwe bakaba barahamijwe icyo cyaha n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa se ubutabera mpuzamahanga. Abandi nka Shingiro Mbonyumutwa, Ndagijimana Jean Marie Vianney n’abandi bihishe mu mahanga bahunga gukurikiranwa ku cyaha cya Jenoside bakoze cyangwa se icy’ubujura bw’umutungo wa Leta basahuye.

Ndagijimana JMV yahunze igihugu mu mpera za 1994 ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ndagijimana yoherejwe mu butumwa bw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye na Perezida Pasteur Bizimungu aracika, ajyana amafranga ya Leta arenga ibihumbi magana abiri y’amadolari y’Amerika yari agenewe Ambasade y’u Rwanda i New York.

Ikigaragara ni uko hari n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bake cyane bashyigikira Gatebuka na bagenzi be kubera ubufatanye bafitanye na bamwe bo mu miryango yabo bakoze ibyaha bitandukanye mu gihugu, bakabikurikiranwaho, bamwe bagacika u Rwanda. Iyo bageze mu mahanga iturufu yabo ni ugusebya u Rwanda kugeza n’aho bifatanya n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni ibintu bibi uru rubyiruko rukwiye gucikaho.

Nk’uko Pierre Vidal-Naquet umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yabyanditse, abahakana Jenoside bahoraho, bashaka uburyo bwose batoneka abarokotse Jenoside.

Si n’ubwa mbere mu mateka y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha ijambo “Kwibuka Bose”. Ni ibitekerezo bishaje usangana bamwe mu banyarwanda bakoranye na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, nka Ndagijimana Jean Marie Vianney na Ruhigira Enock bakuriye mu ngengabitekerezo ya PARMEHUTU, cyangwa urubyiruko ruri mw’ishyirahamwe Jambo asbl bavuga ko bavugira igice cy’Abahutu batajya bibukwa.

Kuva muri 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa ndetse na nyuma y’uko ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo batangiye gukusanya ibitekerezo bigamije kuyipfobya no kuyihakana.

Ibyo bitekerezo tubisanga cyane cyane mu nyandiko za Filip Reyntjens, Pierre Pean, Robin Philpot, Bernard Lugan, Serge Desouter, Madeleine Raffin, Luc De Temmermann, Peter Erlinder, Peter Verlinden, Judi Rever, Charles Onana, n’abandi.

Abo nibo bicaye nk’abacurabwenge b’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira ku murongo ibirongo migari izajya ikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyavuye muri “laboratoires” zabo nibyo amwe mu mashyirahamwe y’urubyiruko ruhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akoresha mu bikorwa bihakana barimo.

Kubera ko abasaza nka ba Reyntjens batangije ibitekerezo bipfobya binahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munsi bataye agaciro, ibyabo bikaba byaramenyekanye, bahisemo gukoresha urubyiruko kugira ngo babeshye amahanga. Niho havuye za Jambo ASBL mu Bubiligi n’ayo mashyirahamwe yandi nk’irya Gatebuke na bagenzi be.

Adolphe HITLER wayoboraga Leta y’ABANAZI yarimbuye Abayahudi, yarinze yiyahura atemeye na rimwe ko Abayahudi bishwe bazira ubwoko bwabo. Ibi ni na byo Colonel Bagosora yivugiye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. Iyo Claude Gatebuke avuga ko we na bagenzi be bibuka jenoside yakorewe abantu bose, ni ugukomeza umugambi wa Bagosora n’abandi bajenosideri. Ni ukwirengagiza ko hagati ya 1990-2000, nk’uko babyivugira ndetse na nyuma yaho, abicanyi bari ku ruhande rwumwe rwa Leta yateguye kandi igakora jenoside ku Batutsi, ingabo zabo, urubyiruko rw’Interahamwe rwakomereje ibikorwa by’ubwicanyi mu Rwanda no mu mahanga, muri za FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA, n’indi mitwe n’amashami yayo. Abo bicanyi nibo bafashe bugwate abaturage badafite aho bahuriye na Jenoside babajyana bunyago mu mashyamba ya Kongo.

Birumvikana rero ko nta na rimwe FDLR n’abandi basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside bazibona mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ihame ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rishingiye ku Itegeko Nshinga abanyarwanda batoye muri 2003, rikavugururwa ku busabe bwabo muri 2015, aho irangashingiro ryaryo rigira riti : « TWIBUKA jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu. »

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy’Abanyarwanda bose bumvise neza aho bava n’aho byajya. Hibuka Abanyarwanda bose, hakibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariyo yabaye koko. Abayirokotse bagatanga ubuhamya, abagerageje kubarokora nabo bagahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bwubaka Abanyarwanda. Abakoze Jenoside bemeye uruhare rwabo, bagasaba imbabazi, bakazihabwa nabo ni ikimenyetso ko kubana kw’Abanyarwanda bunze ubumwe. Ngiyo imiterere nyayo y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *