Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abajenerali batanu mu gisirikare n’igipolisi batangiye kuburanishwa guhera kuri uyu wa Kane imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa bazira guhunga igihe inyeshyamba za M23 zafataga Umujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.
Guverineri wungirije w’umupolisi wa Kivu y’Amajyaruguru, abayobozi babiri b’ingabo na babiri b’abapolisi, komanda w’umutwe wa gisirikare n’umujyanama wa gisirikare wari ufite icyicaro i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, bakurikiranweho cyane cyane ubugwari, kutubahiriza amabwiriza no gutakaza amasasu.
Iburanisha ritangira, buri mu mujenerali muri batanu, barangajwe imbere n’uwahoze ari guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, bari bambaye amapeti yabo. Imyirondoro yabo yabanje gusomwa. Bose bagiye mu mashuri makuru ya gisirikare, ndetse bamwe bahuguwe mu Burayi nkuko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Aba bajenerali barashinjwa ubugwari kuba barahunze Goma mu bwato bwite, bagasiga ingabo zabo nta buyobozi, mu gihe cyo gufata umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Aba rero ngo ntabwo bubahirije amabwiriza ya Perezida Tshisekedi wategetse ingabo “kuguma mu mujyi wa Goma bakawurinda n’intwaro kugeza ku gitambo cy’ikirenga”.
Amakosa y’aba bayobozi bw’Ingabo na Polisi ngo yatumye ingabo zitakaza ibikoresho bya gisirikare n’amasasu, birimo ibifaru bitanu bya T55 nkuko bigaragara mu nyandiko iri muri dosiye RFI yabonye.
Igihano cy’urupfu
Urubanza rwafunguwe imbere ya Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba Kandi niwe wategetse ko abo basirikare baburanishwa.
Mu iburanisha, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, yibukije “uburemere” bw’ibyabaye, asobanura ko adashaka ko iburanisha ritaha ryazacishwa mu binyamakuru.
Biteganyijwe rero ko mu iburanisha ritaha ku itariki ya 20 Werurwe hashobora gusabwa ko ryazabera mu muhezo ubwo hazava hasuzumwa ibimenyetso.


