Ubutumwa bwa Hananya Naftali

Abajihadiste: ‘Nitwe tuharashe se?’ Amajwi n’Amashusho birengera Israel ku rupfu rw’abarenga 500

Ku wa 17 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko igisirikare cya Israel (IDF) cyarashe igisasu ku bitaro bya Al-Ahli Baptist cyahitanye abantu barenga 500 biganjemo abagore n’abana bavurirwaga muri ibyo bitaro ndetse n’abaganga bitaga ku barwayi muri ibi bitaro biherereye mu gace ka Gaza Strip.

Mu minota mike nyuma y’uko kiriya gisasu kiraswa ku bitaro, uwitwa Hananya Naftali usanzwe afatwa nk’umuhezanguni ubogamira kuri Israel yahise yandika kuri X yemeza ko Israel ari yo irashe kuri biriya bitaro ati “Ingabo zo mu kirere za Israel zikubise ibyihebe bya HAMAS byari byihishe mu bitaro, umubare munini w’ibyihebe byapfuye, birababaje kuba HAMAS iri koherereza ibisasu bya Rockets mu mavuriro, mu misigiti no mu mashuri bagakoresha abasivile babihishaho nk’inkabo z’urugamba.”

Ubu butumwa ariko kuri ubu Hananya yabusibye, birakekwa ko Israel ari yo yamutegetse ku busiba nyuma yo kubona ko amahanga ari kubamagana kuri iki gikorwa kigayitse cyo kurasa ku basivile ndetse bikanarushaho kuba bibi ku kuba ari abari bari kwa muganga aho abantu bajya bagiye gushaka ubuzima.

Ubutumwa bwa Hananya Naftali
Ubutumwa bwa Hananya Naftali

Israel ariko ntiyemera ko ari yo yarashe kiriya gisasu, kikimara kwamaganwa n’amahanga, Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko atari cyo cyakirashe ko ahubwo cyarashwe n’ibyihebe by’aba Jihadisite ndetse ko hari n’amajwi n’amashusho agaragaza neza abarashashe kiriya gisasu.

Ku rukuta rwabo rwa X, IDF banditse ko kiriya gisasu cyarashwe n’ibyihebye by’Abajihadiste ariko nticyaraswa aho bashakaga kukirasa ahubwo.

Banashyizeho amajwi yumvikanamo abantu babiri baganiraga mu rurimi rw’Icyarabu bahana amakuru kuri kiriya gisasu, umwe abaza mugenzi we niba ari uruhande rwabo rwakirashe undi akamusubiza ko ari ko biri kuvugwa ndetse ko ngo cyarasiwe ahantu hari irimbi inyuma ya biriya bitaro kikaraswa nabi kikica abo kitagombaga kwica.
Kanda hano wumve ikiganiro abo bombi bagiranye

Umwe ati “Nkubwije ukuri ko ari ubwa mbere tubonye igisasu (Misile) nk’iki kirashwe, niyo mpamvu turi kuvuga ko iyi iturutse ku Bajihadisite b’Abanyapalestine.” Undi asa n’utunguwe ati “Ni twe twaharashe?” umuha amakuru akungamo ati “ Ni ko biri kuvugwa, Bari kuvuga ko ari icyo mu bwoko bwa Shrapnel cya Palestine atari icyo muri Israel.”

Aya nayo ni amashusho yafashwe n’indege za IDF agaragaza ko atari bo barashe kuri biriya bitaro. KANDA HANO UYAREBE

Andi makuru akomeje kuvugwa kuri iyi ntambara ni uko IDF itangaza ko uyamaze kwivugana uwitwa Ayman Nofal wari umuyobozi wa Brigade ya HAMAS mu mujyi wa Gaza ndetse ngo akaba yarateguye akanayobora ibitero byinshi byahitanye abasivile ba Israel. Kugeza ubu nyuma y’iminsi 11 iyi ntambara itangiye, harabarurwa abantu 3000 bamaze kuyigwamo ku ruhande rwa Palestine na 1400 bo muri Israel.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *