Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Lesotho

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irakirwa na Lesotho mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyizaba muri 2026.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Amavubi ari kubarizwa i Durban muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wa Kane wo mu itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Umuwuka umeze neza ku basore ba Amavubi baraye basuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Emmanuel Hategeka aho bamwijeje ko bari bwitware neza.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo abasore ba Amavibi bakoze umwitozo wa nyuma bitegura uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri saa Kimi n’Ebyiri za Kigali.

Dukurikije imyitozo yakozwe ndetse n’uko abakinnyi bari bitwaye mu mukino wa Benin ndetse n’uko umutoza ashaka intsinzi imbere ya Lesotho iri mu gihugu gituranyi, twaguteguriye abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Amavubi.

Abakinnyi 11 umutoza Torsten Frank Spittler wa Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Benin

Ntwali Fiacre

Ombolenga Fitina

Imanishimwe Emmanuel

Mutsinzi Ange

Manzi Thierry

Bizimana Djihad

Muhire Kevin

Rubanguka Steve

Mugisha Gilbert

Kwizera Jojea

Nshuti Innocent

Kugeza ubu Amavubi ni aya Gatatu mu itsinda C ry’amakipe atandatu aryo; Benin, South Africa, Nigeria, Lesotho na Zimbambwe iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda riyobowe na Benin yaraye itsinze Nigeria 2-1.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *