Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC batawe muri yombi bashinjwa guhohotera umusifuzi Toni Karemera nyuma y’umukino w’icyiciro cya kabiri iyi kipe yatsinzwemo na A.S Muhanga igitego 1-1 kuwa 5, tariki ya 3 Werurwe 2023 kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.
Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko bishoye mu mvururu zibasiye umwe mu basifuzi kubera kutishimira icyemezo cye cyo kwanga igitego cyabo avuga ko habayeho kurarira; ibitaravuzweho rumwe.
Aya makuru yahamijwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Emmanuel Habiyaremye ubwo yaganiraga na ‘The New Times’, aho yanayihamirije ko abo bakinnyi babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
Habiyaremye yagize ati: “Aba bakinnyi bakurikiranyweho icyaha cyo kwibasira umuntu. Cyakoze haracyari iperereza rigamije kumenya niba nta bandi baba barijanditse muri iki gikorwa.”
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, we yabwiye The New Timesko ngo hari gutunganywa neza iyi dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Muri rusange, izi mvururu zavutse ubwo umukinnyi wa La Jeunesse Nshimiyimana Saidi yatsindaga igitego cyo kwishyura maze umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique akemeza ko habayeho kurarira.
Uyu Saidi ntiyishimiye icyi cyemezo maze afata uyihuse asanganira Pacifique wari wanze igitego ahita amutera umugeri; ibyatumye ahita yerekwa ikarita y’umutuku asohorwa mu kibuga.
Umukino ukirangira, abakinnyi n’abatoza ba La Jeunesse bahise birukankira mu kibuga batangira gusagarira umusifuzi.
Umusifuzi wari uwa kane kuri uwo mukino, Karemera Toni akibibona yahise yihutira gukiza mugenzi we ngo anahoshe izo mvururu, gusa ntibyamukundiye kuko yahise yakirizwa gukubitwa ndetse akoretswa ku mutwe asohoka arandatswe.
Uyu musifuzi yahise yihutanwa ku bitaro gusa ku bw’amahirwe hasangwa nta cyibazo gikomeye yagize.

Abakinnyi ba La Jeunesse bakubise umusifuzi

Umusifuzi yafashijwe gusohoka mu kibuga nyuma yo gukomeretswa.


