Abakobwa bane Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru kuri uyu wa 31 Nyakanga 2020 kubera kwerekana ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko bari bazi ko mu Rwanda byemewe.
Ubu buhamya bwatanzwe n’umwe muri bo wagize ati: “Ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa.” Uyu yagaragaje kwicuza ndetse abisabira imbabazi.
Gusa uyu mukobwa avuga ko mbere y’uko banyuza videwo bambaye ubusa ku rubuga rwa Instagram, babanje kugurirwa inzoga mu kabari, barasinda. Uwabaguriye ngo ni umugabo usanzwe acuruza amashusho y’urukozasoni.
Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Bahorera Dominique yabwiye itangazamakuru ko igikorwa uyu mugabo akekwaho gukora kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Abanyarwanda bakimara kubona iyi nkuru, basa n’abakangutse biyibutsa urutonde rw’Abakoresha imbuga nkoranyambaga; baba mu Rwanda ndetse n’ababa hanze basakaza amafoto ndetse na videwo z’ubwambure ndetse n’abajya kubwambara (half-baked). Bibaza niba bo badashobora gukurikiranwa nk’uko n’aba byagenze.
Bahorera yasubije ko abo biganjemo abahanzi, nibashyira videwo z’ubwambure bwabo kuri izo mbuga, nabo bazakurikiranwa.
Icyaha aba bakobwa bakurikiranyweho ni icyo gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge. Bahamwe nacyo, bahanishwa ingingo ya 38 y’itegeko No. 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ritanga igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitaregenje imyaka ibiri, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 ariko itarenze miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yemeje kandi ko uyu mugabo aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 bashinja kubasindisha no kubafata amashusho akayakwirakwiza, ari mu maboko yayo, akaba azakurikiranwa ukwe ku cyaha kiganisha ku gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge.
We nahamwa n’icyaha, azahanishwa Ingingo ya 34, ivuga ko iyo umuntu atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze mu rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho aba akoze icyaha. Iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.


