Abakoresha abana mu gusabiriza baba barimo kubacuruza

Mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hakunze kugaragara abantu bakuze basabiriza ku mihanda ariko banarikumwe n’abana nabo basabiriza.

Hari igihe Bamwe baba basabisha abana babo, abandi bagasabisha ab’abandi bikunze kuvugwa ko baba babakodesheje bakaza kwishyura ikiguzi baba bumvikanye n’abababahaye.

Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB),ruvuga ko kuba abasabisha abana na bo baba bakoze icyaha cyo kubacuruza kuko babashakamo inyungu mu buryo butandukanye.

Impamvu n’uko haba hakoreshejwe agahato cyangwa ubushukanyi cyangwa kumubonerana kubera intege nkeya afite cyangwa ububasha umufiteho.

Ibi byaha bishobora gukorerwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bagakoresha umuntu akazi katishyurwa, hakajya hishyurwa umuntu wamutwaye.

RIB iti” Muri za Kigali no mu yindi mijyi mujya mubona abantu basabiriza. Hari rero ufata abana, akicara ahantu, akajya abohereza gusabiriza ku bahisi n’abagenzi, amafaranga babonye bakayamuha. Uwo muntu ushobora kuba ari umubyeyi w’abo bana cyangwa undi muntu badafitanye isano, urumva ko aba ari kubashakiramo inyungu. Na cyo ni icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.”

Ni mu gihe n’ubundi gusabiriza bihabanye n’umuco nyarwanda.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 690 ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Naho mu ngingo yacyo ya 691 kikavuga ko umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2).

Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu (3).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *