Abakozi ba pariki y’ibirunga ya Uganda n’iy’u Rwanda barifuza gukorana

Abakozi bo muri pariki z’ibirunga mu Rwanda ndetse na Uganda barasaba ko hasubukurwa gahunda zo kugenzurira hamwe ibinyabuzima mu rwego rwo kwirinda ko hari inyamaswa zo gihugu kimwe zazimirira mu kindi.

Pariki ya Uganda ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda, iyo uyinjiyemo ngo bigusaba isaha irenga ushakisha inyamaswa z’inkima zirenga 1500 zikunze gusurwa n’abakerarugendo. Gusa ngo hari igihe izi nkima zirenga umupaka zikinjira muri parike y’Ibirunga mu Rwanda, maze abakerarugendo ku ruhande rwa Uganda bakazibura.

Kisenyi Lawrence urinda parike y’igihugu ya Uganda yagize ati: “Hari igihe ba mukerarugendo baza gusura parike yacu,maze bakenera kureba ubwiza bw’inyamaswa zacu ziganjemo inkima,bagasanga zambutse umupaka zagiye mu Rwanda,tuzabura uburyo tuzerekana. Pariki yacu irimo inkima zirenga 1500,ariko hari dusanga nta n’imwe iri muri pariki yacu zose zigiriye mu Rwanda.”

Uruhande rw’u Rwanda na rwo rugaragaza ko hari igihe inyamaswa ziganjemo ingagi zo mu Rwanda zijya zambuka umupaka zikajya muri Uganda maze bikagorana kuzigenzura, ibi ngo bikaba bishimangira ko hakwiye kubaho ubufatanye mu kugenzurira hamwe urusobe rw’ibinyabuzima muri parike z’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe na Kigali Today, ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bwagize buti: “Birakwiye ko habaho uburyo bwo gufatanya kugenzurira hamwe inyamaswa, kuko zo ntizimenya ngo aha ni mu Rwanda hariya ni muri Uganda. Hari n’ubwo ingagi zacu zambuka zikajya mu bihugu by’abaturanyi, haba Uganda cyangwa Congo. Habayeho ubufatanye bwo gucungira hamwe ibikorwa bya Pariki zacu byadufasha cyane.”

Umuryango uhuza ibi bihugu byombi hamwe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu kubungabunga icyanya cya pariki zihuriweho n’ibi bihugu byombi, wiyemeje gukora ubuvugizi, usaba ibi bihugu kumva akamaro ko kugenzurira hamwe ibiberamo. Gusa ngo impamvu iyi gahunda yasubitswe bitewe n’umutekano muke.

Yanditswe na Byungura Cesar

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *