ec1a5147-768x512.jpg

Abana 22% mu Rwanda ntibagerwaho na serivisi mbonezamikurire – MIGEPROF

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), Gilbert Munyemana, yavuze ko hakomeje gushyirwamo imbagara kugira ngo abana bose bagezwe mu bigo mbonezamikurire nyuma yo kugaragara ko abana 22% mu Rwanda batagerwaho n’izi serivisi.

Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) itangaje ko 22% by’abana mu Rwanda, batagerwaho na serivisi zitangirwa mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, bityo isaba inzego bireba, gufatanya kugira ngo abo bana bagerweho n’izo serivisi.

ec1a5147-768x512.jpg

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu igamije guteza imbere ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ku bufatanye n’Imbuto Faundation n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi wungirije wa NCDA yavuze ko hakomeje kongera imbaraga mu gukemura iki kibazo.

Yagize ati: “Muri 2016 twari dufite abana 17% bari mu bigo mbonezamikurire, ubu turi kuri 78%, bagerwaho n’izo servisi. Ibyo bikaba byaraturutse kuri gahunda ya Leta y’uko izo serivisi zitangirwa ku mashuri ahubwo zikaba zishobora gutangirwa n’ahegereye abaturage.

ec1a5234-768x512.jpg

Hari aho benshi bakoresha inzu zitakoreshwaga mbere, aho insengero zakoreshwaga ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru gusa, ubu zikaba zishobora gukoreshwa n’iyindi minsi, ariko hakaba n’ikindi gice kinini cyane cya ECD zikorera mu ngo z’abaturage; ingo 15 cyangwa 20, abana baho bagahitamo urugo rumwe bahererwamo izo servisi.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingo mbonezamikurire zita ku bana bato, 31,638 zifite abita ku bana babatoza uburere bwiza (Caregivers), 101,809.

Mu 2023, NCDA yatangaje abana barenga miliyoni 1.1 bari mu ngo mbonezamikurire. Abari mu ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo bagera ku bihumbi 32, abo mu ziri ku bigo by’amashuri ni ibihumbi 400, bangana na 38%, abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zo ku nzego z’ibanze ni ibihumbi 90% bangana na 8%.

Ni mu gihe abarererwa mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage barenga ibihumbi 500, bangana na 51%.

ec1a5046-768x512.jpg

Ni inama yitabiriwe n’abantu 350 bafite mu nshingano guteza imbere imibereho y’umwana, barimo abo mu nzego za Leta iz’abikorera abanyamadini n’abahagarariye imiryango itari iya Leta baturutse mu Gihugu hose.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) hagamijwe kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.

Aha abana bararerwa, bakanakangurirwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *