Nibura abantu 10, barimo abana batatu bapfiriye mu mubatizo ubwo bagwirwaga n’igisenge cy’itorero babatirizwagamo mu majyaruguru ya Mexico.Isenyuka ryabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita ku isaha yaho, ubwo abantu bagera ku 100 bitabiraga umubatizo ku rusengero rwa Santa Cruz muri Ciudad Madero.
Abaturage baho bihutiye kujya mu nyubako bafite amasuka na mapiki kugira ngo bagerageze kubohora abo bagwiriwe n’icyo gisenge.Abashinzwe ubutabazi bakoresheje kamera zerekana amashusho kugira ngo hatagira uguma munsi y’imyanda.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyarateye iyi mpanuka ariko umuyobozi wa Ciudad Madero yavuze ko bishoboka ko byatewe n’imiterere y’urwo rusengero.Ikinyamakuru Milenio cyo muri Megizike cyatangaje ko mu bapfuye harimo umwana muto ndetse n’umugabo n’umugore babo hamwe n’umuhungu wabo w’imyaka umunani.
àngel Vargas, umupadiri wari muri icyo gikorwa cy’umubatizo igihe impanuka yabaga yavuze ko umunsi wo kwizihiza wahindutse amahano.Ati “Baje gushakira ijuru abana ,ndashaka ko imiryango ibona amahoro.”
Umunyamakuru Franc Contreras yatangarije BBC Gahuzamiryango News ko abantu bari ku murongo kugira ngo bafate ubwo busabane ni bwo igisenge cyamanutse hejuru yabo, amatafari, beto, bibamanuka hejuru.”.
Josefina Ramàrez yavuze ko yari yitabiriye umubatizo w’umwana we igihe igisenge cyamanutse.


