Kuva tariki ya 17 Nyakanga 2020 kugeza tariki ya 31, abantu 73,312 hirya no hino mu Ntara z’igihugu n’umujyi wa Kigali bahaniwe kutubahiriza amabwiriza atandukanye yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ibihano byagiye bitangwa birimo kurazwa ku bibuga by’umupira w’amaguru, gufungirwa utubari no gufatirwa ibinyababiziga.
Bigaragara muri raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, aho mu Ntara y’Amajyepfo habayemo gukerensa cyane aya mabwiriza, hakurikiraho Intara y’Uburengerazuba, mu gihe umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma, ukaba uri imbere mu kwitwara neza.
Iyi raporo igaragaza ko ibwiriza ryo kwambara agapfukamunwa ari ryo ryagonze benshi, kuko abantu 27,259 mu gihugu hose ari bo bahaniwe kutakambara.
Nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabyemeje, nta wemerewe kugenda nyuma ya saa tatu z’ijoro, mu gihe adafite impamvu zikomeye nko kujya kwivuza. Abagonzwe n’iri bwiriza ni 23,401.
Abahaniwe kutubahiriza intera ya metero imwe ni 12,001 barimo 2486 bo mu Ntara y’Uburengerazuba, 3836 bo mu Ntara y’Amajyepfo, 3716 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, 1521 bo mu Ntara y’Iburasirazuba na 442 bo mu Mujyi wa Kigali.
Ba nyir’utubari bategetswe kudufunga ariko byagaragaye ko hari abakomeje kudufungura cyangwa se bakadukorera mu ngo, bakira imbaga y’abakiriya. Abantu 6,234 ni bo bafatiwe mu tubari.
Hafashwe kandi ibinyabiziga na ba nyirabyo 2705, abafungiwe utubari 1687, abayobozi b’imidugudu n’ab’amasibo bafashwe bagahanwa ni 25.
Mu Ntara y’Uburangerazuba
Mu Ntara y’Amajyepfo 
Mu Ntara y’Iburasirazuba 
Mu Ntara y’Amajyaruguru 
Mu Mujyi wa Kigali 
Igiteranyo cy’abahanwe mu gihugu cyose


