Abantu bakunda kuvuga Arsenal na Chelsea ariko byagera ku ngingo ya Politiki bakifata-Dr Habineza

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , asanga Abanyarwanda badakwiye gutinya kuvuga kuri Politiki y’u Rwanda bitewe n’uko mu gihugu buri wese afite ubwo burenganzira.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Primo Media Rwanda , aho yavuze ko bamwe mu ba Nyarwanda usanga bavuga ku ngingo runaka zitari politiki ugasanga birekuye ariko bagera kuri Politiki bakaruca bakarumira.

Muri iki kiganiro kibanze kuri Demokarasi , Frank yavuze ko abantu bakwiye kumva ko bafite igihugu cyiza gitekanye kigendera ku burenganzira bw’umuturage akaba ariwe uri ku isonga bityo ko afite n’uburenganzira ku kumenya ibimukorerwa(accountability) bityo akaba adakwiye gutinya.

Aha yatanze urugero ko hari abavuga ku mikino y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Chelsea bari nko muri Bus ugasanga baravuga nta kibazo ariko hagira uvuga kuri Politiki buri wese agaceceka.

Ati”Dutangira ishyaka(DGPR), twabonaga ko Demokarasi twifuza idahagije, twabonaga ko byari bigoye kugirango umuntu atange ibitekerezo byiwe, ndetse n’ubu hari igihe usanga abantu bavuga Arsenal , Chelsea ariko bagera ku ngingo za Politiki ugasanga barifashe . Rimwe na rimwe hari nk’igihe njya muri bus nkajya kumva, umuntu yavuga akantu ka politiki buri wese agahita aceceka ariko wavuga uby’umupira nk’amavubi,APR cyangwa Rayon sports ugasanga ikiganiro cyashyushye .”

Dr Habineza, avuga ko abantu bakitinyatinya ku gutanga ibitekerezo byabo, ariko nka Green Party nicyo baharanira n’abandi muri rusange ngo bakangurire abantu kumva ko politiki ari iya Bose.

Ishyaka DGPR, riherutse gutangaho umukandida Dr Frank kugirango azarihagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *