téléchargement (6)

Abantu barenga 1500 nibo bishwe na ADF muri Lubero mu gihe cy’umwaka umwe

Umwaka urihiritse inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zigabye igitero simusiga i Maykengu, muri Gurupema ya Bapere mu majyaruguru ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyete sivile yo muri ako gace itangaza ko nyuma y’ icyo gitero, imibare y’ubwicanyi yakomeje kuzamuka ndetse no gukwirakwira gukwirakwira mu miryango myinshi itandukanye aho babaruye abantu barenga 1 500 bamaze gupfa mu gihe cy’umwaka umwe.

Fiston Kabunga, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Njiapanda-Mangurejipa, avuga ko ubwo bwicanyi bwatangiye tariki ya 12 Kamena 2024, ubwo ADF yateraga Maykengu, ,uri Gurupema ya Bapakombe, igahitana abantu 43.

Uwo ni wo munsi wari itangiriro ry’ ubwicanyi bwahitanye abasaga 1500 mu gihe cy’ umwaka umwe gusa, ihohoterwa no kugirirwa nabi mu duce dusaga 20 two y’ivangura ry’amaraso ryakomereje no mu yindi midugudu isaga makumyabiri yo muri Lubero.

Kabunga avuga ko guhera ubwo, ibitero by’inyeshyamba byakomeje gufata indi ntera, abaturage baricwa, abandi baburirwa irengero, n’imitungo yabo igasahurwa. Ibyo bitero byibasiye cyane cyane abaturage basanzwe batuye mu duce dutandukanye two mu majyaruguru ya Lubero, aho bamwe bahisemo guhunga, abandi bagahitamo kubaho mu bwihisho.

Mu gihe abantu barenga 1 500 bamaze kugwa muri ibyo bitero, hari n’abandi batabarika bamaze guhunga ingo zabo, bamwe bajya mu mashyamba, abandi bashakisha ubuhungiro mu bindi bice by’igihugu bitarimo imirwano.

Ibi bikorwa bya ADF bisigaye bifatwa nk’intambara irimo gukorerwa abaturage b’inzirakarengane, aho abaturage basigaye batinya no kunyura mu mihanda rusange kubera gitinya guhura n’ abicanyi.

Sosiyete sivile yagaragaje impungenge z’ uko Leta ikomeje guterera agati mu ryinyo kuri iki kibazo, nk’uko Kabunga abitangaza, ngo kuko abaturage bamaze kurambirwa amagambo, bifuza ibikorwa bifatika byo kugarura amahoro.

Yagize ati: “Abaturage bategereje kubona Leta ikora ibintu bifatika. Bakeneye kubona abasirikari babacungira umutekano, bakabona ituze amahoro n’icyizere cy’uko batongera kwicwa nk’inyamaswa.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage ubwabo bakomeje gusaba Leta ya Tshisekedi kongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya ADF, gutabara abaturage, no gusubiza icyizere cy’umutekano mu gace ka Lubero.

Ubu bwicanyi bukomeje gufata indi ntera, mu gihe inzego z’umutekano n’iza politiki zitagaragaza ubushake bwo kubuhagarika ubu bwicanyi ibintu abaturage babona ko ntagikozwe mu minsi iri imbere bashobora kurimbuka burundu kubera ko birengagijwe na Leta yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *