Abanyamategeko bo muri Canada basabye ICC gutangiza iperereza kuri Joseph Kabila

Itsinda ry’abanyamategeko bo mu gihugu cya Canada, bandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC), barusaba gutangiza iperereza kuri Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahoze ari ibyegera bye ngo hamenyekane uruhare rwabo mu byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Mu ibaruwa abo banyamategeko bandikiye umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, bagaragaje ko n’ubwo hari iperereza ryakozwe ku byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatagaragajwe neza uruhare rwa Perezida Kabila na Guverinoma ye muri ibyo byaha.

Mu ibaruwa hari ahagira hati”N’ubwo ibiro by’Ubushinjacyaha byabanje gukora iperereza no gukurikirana bamwe mu bakoze ibyaha mpuzamahanga byakorewe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubu ntiharerekanwa neza uruhare n’inshingano by’uwahoze ari Perezida Kabila n’ubuyobozi bwe muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi; birimo ubwicanyi, gufungwa binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuburirwa irengero.”

Bimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bariya Banya Canada bashinja Kabila na Guverinoma ye, birimo ibyabaye muri 2009 habura umunsi umwe ngo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, aho abantu babarirwa muri 500 biciwe muri Kinshasa na Bas-Congo ku itegeko rya Kabila, abarenga 1000 bagafungwa ndetse bakanicwa urubozo.

Ku bwa bariya banyamategeko”Ibyinshi mu bikorwa (by’ubugizi bwa nabi) byakozwe n’abarinzi ba Perezida, ubuyobozi bushinzwe iperereza rusange n’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa byihariye, Ishami rishinzwe iperereza mu gihugu (ANR) ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare rwahoze rwitwa DEMIAP.”

Bavuga kandi ko kuva muri Kanama 2016, abashinzwe umutekano ba Leta hamwe n’inyeshyamba zari ziyishyigikiye zizwi nka “Bana Mura”, bagize uruhare mu bitero simusiga byibasiye abasivili mu ntara ya Kasai, mu bikorwa byiswe ibyo kurwanya inyeshyamba.

Aho muri Kasai Monusco yahavumbuye ibyobo birenga 80 birimo imibiri y’abantu, bikavugwa ko ibyinshi muri byo bifite aho bihurira na Leta ya Kabila.

Hiyongeraho kuba ibikorwa by’abashinzwe umutekano byibasiye abigaragambyaga bamagana ko Joseph Kabila yiyamamariza indi manda muri 2016, byaraviriyemo urupfu abasivili 62 mu gihe abagera kuri 147 bakomeretse, ndetse Leta ya Kabila ngo ikaba yarakoresheje inyeshyamba za M23 mu guhashya abigaragambyaga.

Abo banyamategeko bemeza ko igihe kigeze ngo ICC kore akazi kayo, Kabila akaryozwa ibyo yakoze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *