Nyuma y’uko Col. Michel Rukunda uzwi nka Makanika ateye umugongo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Abanyamulenge basanga uyu mugabo ari we uzabafasha kwigobotora imitwe y’inyeshyamba imaze igihe ibahiga bukware.

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka ni bwo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyatangaje ko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru bacyo muri Teritwari ya Walikale yatorotse akazi.

Nyuma gato yo gutoroka FARDC, Colonel Makanika yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ko impamvu yahisemo gutoroka. Ati” Naje gufatanya n’abaturage, atari Abanyamulenge gusa, abari mu kaga ko kwicwa urubozo, gutotezwa, kuvanwa mu byabo no kwicwa n’imitwe y’abanyamahanga irimo Red Tabara na FOREBU.”

Icyo gihe amakuru yavugaga ko Col. Makanika yagiye kwihuza n’umutwe wa Gumino uvugwaho kwifatanya n’uwa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa aganira na VOA yarabihakanye.

Hashize imyaka itatu Abanyamulenge bo mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bicwa umusubirizo, ahanini bikozwe n’inyeshyamba z’aba Mai Mai.

Ni kenshi imiborogo n’amarira y’Abanyamulenge byumvikana yemwe bikagera n’ibukuru i Kinshasa, nyamara Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntigire icyo ikora kugira ngo Abanyamulenge bareke kwicwa no gusahurwa imitungo yabo yiganjemo amashyo y’inka n’ubutaka bahinga.

Abanyamulenge basanga Colonel Makanika ari we mutabazi ushobora kuzabahanagura amarira bari bamaze igihe barira.
Inyandiko igaragara mu kinyamakuru Congo westand, igaruka ku bikorwa n’imyitwarire bya Colonel Makanika Abanyamulenge bashingiraho bavuga ko ari we makiriro yabo.

Abanyamulenge basanga kuba Colonel Makanika yarateye umugongo FARDC, yaratanze ubuzima bwe ho igitambo. Babishingira ku kuba atari “Ubwa mbere atamba ubuzima bwe. Yari amaze imyaka myinshi akorera ingabo za Kongo kandi yari yararwanye intambara nyinshi. Ntabwo ari we wenyine wo mu bwoko bwe winjiye mu gisirikare, ariko benshi muri bagenzi be baracyari mu gisirikare abandi barapfuye.”

Bavuga kandi ko uretse gutanga ubuzima bwe ho igitambo, yanabutambiye bene wabo b’Abanyamulenge. Bamushimagiza bavuga ko ubwo yajyaga muri FARDC atari agiye gukina, nk’uko hari abatekereza ko yagiye muri kiriya gisirikare agamije kugira ngo aba Mai Mai bikange ndetse no kugira Ngo Perezida Tshisekedi yumve neza ko Abanyamulenge bari bakeneye ubufasha.

Bati ” Col. Makanika yumva neza ubushobozi bw’isasu, ko ridahitamo uwo ryica. Azi neza uburemere bw’intambara yari yishyizemo.”

Indi ngingo ikomeye Abanyamulenge bashingiraho bavuga ko kolonerii Makanika azabacungura, ni ukuba yaremeye guta inshingano zikomeye yari afite mu gisirikare n’amafaranga menshi yahembwaga akaza kubaba hafi.

Col. Makanika yari umuyobozi wungirije w’ Ikigo cya gisirikare cya Bawa i Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. N’ubwo yari afite ipeti rya koloneli, inshingano yari afite zihabwa ba Jenerali.

Abumva uburyo kuzamurwa mu ntera mu ngabo za Kongo bikorwa bemeza ko bishoboka ko Col. Makanika yari kuzamurwa mu ntera akagirwa ya jenerali iyo atava mu gisirikare.

Ku bw’Amanyamulenge, Makanika kuba yaremeye guhara icyubahiro n’umushahara yahabwaga na FARDC, bimugira nka “Mose wo muri Bibiliya wanze kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo agahitamo kugirirwa nabi na bagenzi be.”

Abanyamulenge bakunze kwibasirwa mu bihe bishize. Bakoeza kwirwanaho ari nako bagobokwa na bamwe mu babo baba muri FARDC mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuba Col. nka Makanika yabiyungaho ni ikintu cyiza kuri bo gusa bikagaragaza urukundo uyu mugabo afitiye abo mu bwoko bwe, ibintu bitagirwa n’abitwa ba Gen. Padiri Louis bahisemo kurebera.

8 Responses

  1. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Imana ikomeze ibane nuyumugabo kubwubutwari bwiwe

  2. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Imana ikomeze ibane nuyumugabo kubwubutwari bwiwe

  3. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Nakomere tumurinyuma imana izabimufashemo Ku tasazwe niru Nkuda ubwoko KBS nitwari ya banyamurenge

  4. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Nakomere tumurinyuma imana izabimufashemo Ku tasazwe niru Nkuda ubwoko KBS nitwari ya banyamurenge

  5. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Urintwari wamugabowe lmana izakomeze ibane nawe

  6. Abanyamulenge basanga Col. Makanika ari amizero y’ugutabarwa
    Urintwari wamugabowe lmana izakomeze ibane nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *