Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ejo ku wa Gatanu, bugaragaraza ko Abanyarwanda bangana na 99.2% bizera Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ikizere kinshi Abanyarwanda bafitiye Umukuru w’Igihugu bagihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora, hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo byabo.
Uretse kuba Perezida Kagame yizerwa n’Abanyarwanda bamugezaho ibibazo, ni umwe mu bayobozi ku mugabane wa Afurika bakunzwe kandi bizewe kuba bashobora gukemura ibibazo uyu mugabane uhura na byo, ibi bikagaragarira mu nshingano ahabwa ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi wamuritse buriya bushakashatsi, yagaragaje ko Abanyarwanda bafitiye ikizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%, mu gihe abaturage bangana na 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bakishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.
Ubushakashatsi buvuga ko n’ubwo abaturage bagaragaza ibyo bishimira, hari n’ibyo batishimira birimo uburyo bamwe mu baturage basiragizwa bitewe n’abayobozi batanga serivisi batitaye ku wo bayiha.
Kuri iki kibazo cya serivisi mbi zitangwa na bamwe mu bayobozi, Perezida Kagame asanga imvano yabyo ari imico mibi bashyize imbere, kuko bidashobora kuba ubushobozi buke cyangwa se kutumva ko ari ngombwa gutanga serivisi ziboneye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2019/20 yeshejwe no gusinya iya 2020/21.
Yagize ati: “Ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi gusa, kumenya cyangwa kutamenya ngo abe aribyo biduha serivisi mbi aho tugiye, oya, hari n’imico mibi, imico mibi gusa. Hari igihe uba ugiye gusaba serivisi umuntu yibereye kuri telefoni atakwitayeho, ndetse aho akangukiye, yakubona akagomba kukubwira nabi, akakuka inabi nk’aho ari wowe uri mu makosa. Icyo ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi buke, cy’amikoro make. Ni ikibazo cy’imico mibi gusa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ubwo umuntu adatanga serivisi nziza, akongeraho no kuka inabi cyangwa se kumva ko hari icyo bamugomba mu buryo bwihariye, kugira ngo nabo babone icyo bakeneye.
Ati: “Ntabwo aba bantu bagomba kugira icyo bakwishyura. Abanyarwanda kugira ngo babone serivisi nziza, zizwi, nta kintu bagomba kukwishyura. Barakwishyuye kera, abanyarwanda barishyuye kuko nibo bishyura imisoro, nibo bishyura imisoro tuvanamo amikoro yo guhemba abakwiye kuba batanga serivisi. Barakwishyuye, urajya kongera kubasaba ayandi yo kugira gute?”
Icyegeranyo cya 2019 cyakozwe na RGB kigaragaza ko abaturage bishimiraga uburyo batekanye ku kigero cya 94.29%, bizeraga ubuyobozi bwabo n’ubwisanzure ku kigero cya 85.17%, naho gushora imari mu bikorwa by’imibereho myiza byari kuri 68.53%.


