Abanyarwanda 8 barangije ibihano bari barahawe kubera uruhare muri jenoside n’abagizwe abere birukanwe mu gihugu cya Niger Loni yari yaboherejemo bavuye I Arusha muri Tanzania.
Minisitiri Hamadou Adamou Souley w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, yahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye.
Ni icyemezo bivugwa ko cyafashwe hisunzwe ingingo zitandukanye zo mu itegeko nshinga rya Niger.
Umunyamabaganga mukuru muri iyi minisiteri n’umuyobozi wa polisi bagomba kubimenyesha byihutirwa abo iki cyemezo kireba kandi bigasohoka no mu igazeti ya leta, mu gihe nta mpamvu nyiri’izina z’iki cyemezo zashyizwe mu itangazo ryasohowe ariko rivuga ko ari izijyanye na dipolomasi nk’uko tubikesha VOA.
Abo Banyarwanda ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye Francois, Ntaziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura Andre, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper, na Sagahutu Innocent.
Imiryango y’aba Banyarwanda irasaba ko bakoherezwa i La Haye mu Buholandi hari urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa se bagahabwa imiryango yabo aho iri hose ku migabane y’isi.
Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gusaba ko Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rusobanura neza iby’Abanyarwanda bagizwe abere cyangwa abakatiwe bakarangiza ibihano byabo mu rukiko rwa Loni, baherutse kwimurirwa muri Niger u Rwanda rutabimenyeshejwe.


