Abanyarwanda baba mu bice byibasiwe cyane n’umutingito muri Turukiya barokotse

Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya yatangaje ko Abanyarwanda barindwi baba mu ntara zibasiwe cyane n’umutingito wo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023 bose barokotse.

Umwe mu bakozi bo muri iyi Ambasade yatangarije The New Times ati: “Abanyarwanda bose baratekanye. Dufite Abanyarwanda 7 mu ntara zakozweho. Navuganye n’Abanyarwanda batatu bari muri Gonziantep, imwe mu ntara zakozweho cyane. Bameze neza ariko ntibarasubira mu nzu zabo.”

Mu bari mu ntara ya Gonziantep harimo Uwihirwe Charlotte umaze imyaka 9 akorerayo. Yasobanuye uko byagenze ati: “Numvise umutingito ahagana saa kumi z’igitondo. Abantu bose bagiye hanze n’ubwo imvura yagwaga kandi hari urubura.”

Uwihirwe yakomeje agira ati: “Guverinoma yasabye abantu bose kujya ahantu hateguwe hatari inzu. Twabonye ibiribwa n’ibyo kwiyorosa mu buriri. Twakodesheje imodoka turi kubamo.”

Uyu mutingito wageze muri Turukiya na Syria. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bimaze gutangaza ko hamaze kubarurwa abagera ku 5000 wishe.

Muri Turukiya, hamaze kubarurwa abantu 3400 bishwe n’uyu mutingito. Byatumye Perezida Recep Tayyip Erdo?an ashyiraho icyunamo cy’icyumweru ku rwego rw’igihugu n’ibihe bidasanzwe by’amezi atatu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *