86179a7b48a279bfd02419ea086cceef.jpg

Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo kwibohora

Muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda babayo mu mpera z’icyumweru dusoje, bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30.

Ni umuhango wizihijwe n’inzego za leta ya Nigeria n’abahagarariye ibihugu byabo, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda.

Bazivamo Christophe, Ambasaderi w’U Rwanda muri Nigeria, yibukije ko itariki ya Kane, Nyakanga ari umunsi Abanyarwanda baboneye igihugu baharaniye, basubizwa agaciro n’ishema, ndetse n’uburenganzira bwo kwigenza badasindagijwe.

Yashimye ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkontanyi zarokoye ubuzima bw’abantu benshi ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, yavuze ko Abanyafurika bakwiye kwigira ku byagezweho mu Rwanda kuko rwiyubatse.
86179a7b48a279bfd02419ea086cceef.jpg
5f67ee2a5207d7897fe5959dbe73ef21.jpg
5dd2232c943bf69d47b561112d040831.jpg
fa4ad86bfddd86176923351ef0764723.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *