Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Nyafurika cy’Amahoro n’Uburumbuke (African Peace and Prosperity Institute), bugaragaza ko Abanyarwanda bakunda guhitamo abo bashyingiranwa bagendeye ku butunzi n’ingano y’amafaranga binjiza.
Iki kigo mu bushakashatsi bwacyo kivuga ko 30.9% babajijwe bagaragaje ubushake bwo gushyingirwa ku muntu uhembwa cyangwa winjiza ubutunzi bwinshi, mu gihe abagera kuri 31.5% bo bavuze ko ubutunzi bwinshi atari cyo gipimo wagenderaho uhitamo uwo ugomba gushyiraranwa na we.
Kivuga kandi ko 16.5% ari bo bagaragaje ko bahitamo umutu banganya ubutunzi, na ho 20.8% bahisemo kwifata ntibagira ikibazo basubiza.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku babarirwa mu 2,000 bavuye mu ntara zitandukanye zigize u Rwanda, bukaba bwarakozwe guhera muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2023.
Ni ubushakashatsi bwari bugamije guha abantu urubuka rwo kugaragaza icyo abantu bagenderaho bahitamo abo bagomba gufatanya gushinga ingo.


