Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baravugwaho gutera ibyuma Abanyarwanda bane bo mu muryango umwe ha y’urubibi rutandukanya iki gihugu n’u Rwanda, ahaherera mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu.
Muri aba bane hapfuyemo batatu barimo uwitwa Ntagisanimana Diane w’imyaka 25 n’abana be babiri barimo uwari ufite imyaka ibiri n’undi ufite hafi umwaka w’amavuko.
Amakuru abaturage barimo uwo mu muryango w’aba bantu avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye tariki ya 3 Ukuboza 2022 ubwo aba Banyarwanda bavaga muri RDC, bambukiranya mu kibaya gihuza ibihugu byombi, bataha mu Rwanda.
Uwakomeretse akaba mukuru wa Ntagisanimana ngo banze kumurekura ndetse hari amakuru y’uko abarwanyi ba FDLR bifatanyije n’ingabo za RDC basaba umuryango we kwishyura amafaranga kugira ngo bamurekure.
Musaza wa nyakwigendera akaba na nyirarume w’aba bana, Ndimubanzi Jean Bosco, yatangaje ko umuryango we wamenye aya makuru mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukuboza, ariko ngo ubugizi bwa nabi bwabaye ku ya 3 Ukuboza.
Yagize ati: “Twebwe turi kubaza, bakatubwira. Niba barabashyinguye, niba batarabashyinguye, simbizi. Natwe twabimenye uno munsi nka saa yine. Bari bari kuza, bari kwambuka, barabica. Mushiki wanjye mukuru we, na we turi kumva gutyo ngo arafunzwe, ngo bamuteraguye ibyuma ariko turi kubyumva gutyo.”
Umuturanyi w’uyu muryango na we yagize ati: “Bamwicanye n’abana babiri. Undi we bamukomerekeje, bamuteye ibisu ariko baramufite, bamwimanye ko ajya kwa muganga. Icyo babahoye ngo ni uko bashakaga kwambuka baza ino mu Rwanda. Bari kuvuga ngo babonye amafaranga, bamugomboza.”
BWIZA yifuje kumenya icyo inzego z’ubuyobozi ziri gukora kugira ngo imirambo y’abapfuye igezwe mu Rwanda, uwakomeretse na we acyurwe, ihamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste, gusa asubiza ko ari mu nama.
Ndimubanzi avuga ko Ntagisanimana na mukuru we bari baragiye muri RDC ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga, bajya gukorerayo ibikorwa by’ubuhinzi.


