Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo kureka kuramukanya bahana ibiganza ndetse no guhoberana mu rwego rwo kwirinda ko Icyorezo cya Virus ya Corona gikomeje gushegesha isi cyagera mu Rwanda. Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisititi w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe uyu mwaka. Riti “Abanyarwanda barasabwa kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana. Barasabwa kandi kugabanya gukorera ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo Icyorezo cya Virus ya Corona.” Ikindi ni uko ” Basabwa kwirinda gukororera no kwatsamurira iruhande rw’abandi, ndetse bakanimakaza umuco wo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki.” Abakorora, abafite ibicurane n’umuriro mwinshi bo barasabwa kwirinda kwegera abandi. Mu mibanire y’Abanyarwanda, kuramukanya bahana ibiganza ni umuco karande. Bisa n’ibigoye kubyubahiriza. Guhoberana byo ntibikorwa na benshi keretse abadaherukana cyangwa abakundana bo bashyiraho n’akabo bakanasomana nk’umuco uva mu yindi mico y’amahanga. Kuba Leta isaba abaturage kwirinda gukora ibyo bamenyereye mu buzima bwa buri munsi ariko nanone biri mu nyungu zabo, bakwiriye kubyubahiriza.

Itangazo rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe


