Abanyarwanda turyanye, ntaho guhungira: Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda babaye baryanye, batabona aho guhungira mu karere bitewe n’amateka y’ubuhunzi bafite.

Ibi Kabarebe yabivugiye mu ihuriro rya 16 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, mu kiganiro yasobanuriyemo amateka yaranze Abanyarwanda kuva mu mwaka w’1959.

Ashingiye ku ijambo ryavuzwe na Jeannette Kagame, Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushyira mu maraso gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, bahagaranira ubunyarwanda kandi bigakomeza.

Yagize ati: “Abanyarwanda nta na choice mufite erega! Icya mbere muri igihugu gitoya cyane kizengurutswe n’ibihugu byinshi, umutungo kamere ntabwo ari mwinshi cyane; ni mutoya. Ikindi turi benshi cyane. Miliyoni 13 ku buso, turi igihugu cya kane gifite ubucucike ku Isi, nyuma ya za Singapore n’ahandi.”

Kabarebe yakomeje asobanura ko amateka y’Abanyarwanda atari meza bitewe n’ubuhunzi. Ati: “Ikindi, amateka yacu ntabwo ari meza mu karere. Buri muntu wese hano, utarahunze afite umuvandimwe we wahunze. Utarahunze 59, yahunze 94. Akarere twarakayogoje, twagateje akajagari. Baraturambiwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bitewe n’aya mateka, Abanyarwanda baryanye hagati yabo, batabona aho bahungira. Ati: “Ni ukuvuga ko turyanye hagati yacu, ntitugifite n’aho kwihindira. By obligation, tugomba kubana byanze bikunze. Nta handi dufite ho kujya.”

Kabarebe yavuze ko guhungira muri Uganda n’i Burundi bitashoboka kuko nta buryo Umunyarwanda yakwakirwamo kandi nta muntu wamwakira. Muri Repubulika ya demukarasi ya Congo na ho ngo ntibyashoboka bitewe n’intambara iri kuberayo. Ati: “Mwahungira he se? Ni ukuvuga ko tugomba kuba hano. Niba tugomba kuba hano, tugomba kubaho neza, tugomba kubana neza. Nta choice n’imwe dufite.”

Arahamya ko Abanyarwanda bafite imbaraga zo kuba bahuriye ku muco, bahuriye ku rurimi rumwe, bityo ko zabafasha kubana neza, bagatera imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *