Umutwe w’Abanyekongo binjira mu makuru y’ikoranabuhanga y’abandi mu buryo butemewe n’amategeko (hackers) witwa DRC-Hacktiviste winjiriye urubuga (website) rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uwageragezaga gusura urubuga rwa FERWAFA mu gitondo cy’uyu wa 3 Nyakanga 2023 kugeza nka saa moya n’igice, ntabwo yabonaga amakuru yose yari ahasanzwe, ahubwo yari yasimbuwe n’ubutumwa rukumbi buvuga ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Ubu butumwa bwari mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza, bwasabaga Perezida Paul Kagame “guhagarika intambara mu burasirazuba bwa RDC”. Buti: “Abasivili b’inzirakarengane bari gukorerwa urugomo, kwimuka ku ngufu n’ihohoterwa. Ni igihe cyo gushaka igisubizo cy’amahoro kuri aya makimbirane.”
Twashatse kumenya niba FERWAFA yamenye iki kibazo, turayandikira, idusubiza ko iri kugikurikirana ku bufatanye na kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera hano mu Rwanda. Ahagana mu masaa mbiri, yari yamaze gukuraho uru rubuga by’agateganyo kugira ngo budakomeza kugaragara.
Uru rubuga rwinjiriwe mu gihe Leta ya RDC ishinja iy’u Rwanda gushoza intambara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ibirego uruhande ruregwa ruhakana inshuro nyinshi, rugasobanura ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cy’abaturanyi cyatewe n’ubuyobozi bwacyo bubi.


